Ambasaderi w'u Rwanda muri Tanzania yaganiriye na mugenzi we w'u Buholandi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urubuga rwa Internet rwa Ambasade y'u Rwanda muri Tanzania, rwatangaje ko aba bombi bagiranye ibiganiro byibanze ku ngingo zijyanye n'inyungu ibyo bihugu byombi bihuriyeho ndetse n'ubutabera.

Igihugu cy'u Buholandi cyatangiye gufasha u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ikimara guhagarikwa, batera inkunga ibikorwa byo gusana Igihugu, gufasha inzego z'ubutabera, ubuhinzi, gukwirakwiza amazi meza mu baturage n'ubufatanye mu bya gisirikare.

Mu mwaka ushize, itsinda ry'abasirikare 150 b'Abaholandi baje gukorera imyitozo mu Rwanda, mu gihe cy'ibyumweru 3 bamaze, bakoze imyitozo inyuranye yabereye mu ishuri rya gisirikare rya Gabiro.




Source : https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/ambasaderi-w-u-rwanda-muri-tanzania-yaganiriye-na-mugenzi-we-w-u-buholandi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)