APR FC itsinze Police FC isubira ku mwanya wa mbere (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Ishimwe Anicet wagiyemo asimbuye, yatanze umupira wavuyemo igitego cya kabiri
Ishimwe Anicet wagiyemo asimbuye, yatanze umupira wavuyemo igitego cya kabiri

Kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mutarama 2022, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, APR FC yari yakiriye Police Fc mu mukino w'umunsi wa 15, umukino wari wanitabiriwe n'abafana benshi nyuma yo gukomorerwa n'inama y'Abaminisitiri.

Ikipe ya Police FC yabonye igitego ku munota wa 41 w'umukino, igitego cyitsinzwe na Nsabimana Aimable, ku mupira wari utewe na Sibomana Patrick.

Police Fc yarase igitego cyari cyabazwe
Police Fc yarase igitego cyari cyabazwe

Igice cya kabiri cy'umukino kigitangira APR FC yakoze impinduka yinjizamo Ishimwe Anicet na Bizimana Yannick, bakuramo Tuyisenge Jacques na Kwitonda Alain Bacca.

Ku munota wa 57 w'umukino APR FC yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Nsabimana Aimable kuri coup-franc yari itewe na Manishimwe Djabel, Bizimana Yannick akozaho umutwe maze Nsabimana Aimable ahita atera mu izamu.

Nsabimana Aimable yishyuye igitego yari yitsinze
Nsabimana Aimable yishyuye igitego yari yitsinze

Ku munota wa 63 w'umukino, APR FC yabonye ikindi gitego cyatsinzwe na Bizimana Yannick, ku mupira yari ahinduriwe na Ishimwe Anicet.

Umukino waje kurangira APR FC itsinze ibitego 2-1, bituma ihita ifata umwanya wa mbere, nyuma y'aho Kiyovu Sports yatsindiwe i Rubavu na Marines Fc igitego 1-0.

Bizimana Yannick yishimira igitego cya kabiri
Bizimana Yannick yishimira igitego cya kabiri
Abafana ba APR FC
Abafana ba APR FC



Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/apr-fc-itsinze-police-fc-isubira-ku-mwanya-wa-mbere-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)