Ariel Wayz na Asinah bitabiriye umugoroba aba... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 14 Mutarama 2022, nibwo ababyeyi ba Babo batumiye inshuti, abahanga mu mideli, abahanzi n'abandi mu mugoroba wo gushyikiriza Babo iyi nzu y'imideli yitwa 'Sahorn Shop' iherereye Rwandex.

Irimo cyane cyane inkweto n'imyambaro by'abakobwa byihagazeho, byose bikorerwa mu Budage. Abakobwa b'abanyamideli nibo bifashishijwe mu kugaragaza iyi myambaro, amasakosi n'inkweto biri muri iyi nzu y'imideli.

Nyina wa Babo, Sandrine Horn Murorunkwere, yabwiye INYARWANDA ko batekereje guha umwana wabo impano y'iyi nzu y'imideli kubera ko babonye azi ku bana n'abantu, ku buryo byamworohera no kwigwizaho abakiriya mu gihe gito cyangwa kirekire.

Ikindi babonye ko inyungu iva mu muziki we idahagije, biyemeza kumushakira n'ahandi yajya akura amafaranga. 

Ati 'Twabonye y'uko umuziki udahagije, ariko hari ikintu gishobora kuzamwinjiriza gishobora kuba cyamufasha mu bihangano bye akora. Urumva iyo akoze ikintu ku ruhande, ntabwo azajya atekereza ngo Mama Papa tumufashe azamenye aho akura. Nakora neza ibyo twamuteguriye, abona gukomeza gukora wa muziki we.'

Uyu mubyeyi avuga ko n'ubwo iyi nzu y'imideli yatangiranye inkweto n'imyambaro by'abakobwa, mu minsi iri imbere batangira gushyiramo n'ibindi bicuruzwa by'abagabo bizajya biva mu Budage.

Avuga ko iyi nzu y'imideli bashingiye umwana wabo iri mu murongo wo kureba niba yarakuze, ashobora gufata inshingano nk'umuntu mukuru. Kandi ngo bazakomeza kumuba hafi, mu rwego rwo kugira ngo atere imbere.

Sandrine anavuga ko inyungu izajya iva muri iyi nzu y'imideli, Babo yayifashisha mu kwagura urugendo rw'umuziki we. Uyu mubyeyi avuga ko umuziki w'umukobwa we wagutse, kandi ko bashyizemo imbaraga zifatika.

Ati 'Murabizi akiri umwana 'views' yagiraga ariko ubu ngubu ibikorwa ari gukora hari ikiyongereye, yaba ku mbuga nkoranyambaga, abafana ndetse no kuririmba. Hari ikintu cyahindutse kandi namwe murabibonye. Hari imishinga myinshi turi kumukorera, kandi bidatinze abantu bazabibona.'

Sandrine avuga ko bifuza gushyigikira umwana, ku buryo mu minsi iri imbere hazasohoka indirimbo Babo yakoranye indirimbo n'abahanzi bo mu Rwanda.

Uyu mugoroba w'umusangiro Babo yaherewemo impano y'inzu y'imideli, witabiriwe n'umuhanzikazi Ariel Wayz baherutse gukorana indirimbo 'Lose you', umuhanzikazi Asinah uzwi mu njyana ya Dancehall, Franco Kabano washinze inzu y'imideli 'Webest model', Muhire Patrick, washinze inzu y'imideli yitwa Inkanda House n'abandi.

Babo yabwiye INYARWANDA ko yakuze akunda imideli, ku buryo yumvaga igihe kimwe azabyinjiramo. Avuga ko uretse guhanga imyambaro, bazajya batumiza mu mahanga ibyo abantu bakeneye kandi bifite ireme.

Avuga ko ashima ababyeyi be bamufashije gusingira inzozi ze. Ati 'Ndi umunyamugisha! Uko imyaka igenda ishira imigisha igenda iba myinshi, kandi ibyo nsengera Imana igenda ibimpa. Ndabishimira Imana n'abantu bansengera, abo ni ababyeyi banjye,'

Uyu muhanzikazi avuga ko iyi nzu y'imideli igiye kumuanganira mu rugendo rw'umuziki we amazemo imyaka irenga itanu. 

Sandrine yavuze ko Babo bamushingiye inzu y'imideli bashyira mu ngiro igitekerezo cye cyo gukorera ubucuruzi mu Rwanda. Se wa Babo ni uwo uri inyuma yabo ubasumba Iyi nzu y'imideli yafunguwe irimo inkweto, amasakoshi, imyambaro n'ibindi abakobwa bakenera

Abanyamideli bifashishijwe mu kumurika bimwe mu biri muri iyi nzu y'imideli 'Sahorn Shop' Â 


Aba banyamideli bari bambaye imyambaro y'abakobwa yakorewe mu Budage 


Inshuti n'abavandimwe bari bitabiriye uyu mugoroba w'umusangiro


Sandrine, Nyina wa Babo yashimye abamubaye hafi mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga 

Babo ari kumwe n'umuhanzikazi Ariel Wayz baherutse gukorana indirimbo 'Lose you'

Sandrine asaba Abanyarwanda gushyigikira umwana we, agasaba abahanzi bo mu Rwanda kunga ubumwe kuko ari ryo tafari ryo gutera imbere 

Franco Kabano washinze 'Webestmodels' yavuye muri iyi nzu y'imideli ahahahiye 

Franco Kabano washinze inzu y'imideli 'Webest model' ari kumwe na Muhire Patrick washinze inzu y'imideli yitwa Inkanda House n'abakora muri iyi nzu y'imideli Uhereye ibumoso: Umuhanzi M Izzle, Patrick Muhire ndetse n'umuhanzikazi Asinah uzwi muri Dancehall 

Kwinjira ahabereye uyu mugoroba w'umusangiro wabanzaga kwerekana ko wipimishije Covid-19 kandi wikingije nibura inkingo ebyiri


Ibyishimo ku muhanzikazi Babo nyuma yo kwinjira mu bucuruzi

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'LOSE YOU' YA BABO NA ARIEL 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113547/ariel-wayz-na-asinah-bitabiriye-umugoroba-ababyeyi-ba-babo-bamuhereyemo-impano-yinzu-yimid-113547.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)