Ariel Wayz yashimangiyeko agomba gusohora izindi ndirimbo nyinshi zirimo abakobwa bambaye utwenda twimbere gusa. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzikazi nyarwanda uririmba indirimbo zigezweho Ariel Wayz abinyujije ku rukuta rwa Twitter yavuzeko Hari izindi ndirimbo nyinshi zigomba gusohoka zirimo abakobwa bambaye utwenda twimbere gusa.

Byose byarangiriye kuri post yumunyamakuru witwa Samuel B Baker arimo avugako indirimbo yumuhanzi Babo yakoranye na Ariel Wayz idakwiye ndetse anasaba ibihano avugako harimo amashusho yabakobwa ateye isoni. Iyi post yaje guteza uruntu runtu ku bakoresha urubuga rwa Twitter, abantu yayivugaho ibitandukanye.

Umusore umwe yaraje aravuga ati @arielwayz keep blessing our eyes,the haters are pressed we love to see it! 😂
Ariel Wayz nawe arasubiza ati there's more to come. Ugenekereje umusore yari atanze igitekerezo kuri ya post ya Samuel ati @arielwayz komeze uhe amaso yacu umugisha, Ariel nawe amusubiza ati Hari ibindi byinshi bizaza. Byumvukaneko yavugaga ko Hari izindi ndirimbo nyinshi zimeze nkizi uwo musore ashaka kwirebera arizo zirimo abakobwa bambaye utwenda twimbere gusa.



Source : https://yegob.rw/ariel-wayz-yashimangiyeko-agomba-gusohora-izindi-ndirimbo-nyinshi-zirimo-abakobwa-bambaye-utwenda-twimbere-gusa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)