AS Kigali yanyagiriwe i Ngoma, Rayon Sports ibona intsinzi itavugwaho rumwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mukino w'umunsi wa 15 wa Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere wabaye kuri uyu wa Kane, Rayon Sports yari imbere y'abafana bayo bari bagarutse mu kibuga, nubwo batari benshi nk'ibisanzwe, yaje ishaka kwikura mu gisebo iherutse kwambikwa na Marine FC, ari nako byari bimeze ku ruhande rwa Gasogi United nayo yari iherutse gutsindwa na Etincelles ibitego 2-0.

Ni umukino watangiranye imbaraga nyinshi ku mpande zombi, abafana ba Rayon Sports bayitiza umurindi itangira isatira izamu rya Gasogi United, ndetse iza kubona igitego cyatsinzwe na Manaseh Mutatu, ariko umusifuzi wo ku ruhande agaragaza ko habayeho kurarira.

Rayon Sports yakomeje gusatira izamu rya Gasogi United, Mico Justin aza kubona uburyo bwiza bwo gutsinda igitego ariko ntibyamuhira. Uyu rutahizamu ariko ntiyacitse intege kuko yaje gutsinda igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino ku mupira mwiza yari ahawe na myugariro Mackenzi.

Ni umukino kandi wakurikiranwe na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Munyangaju Aurore Mimosa, ndetse n'Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, Nizeyimana Olivier.

Kugeza ubu Rayon Sports isoje Igice cya Mbere cya Shampiyona ifite amanota 26.

Ku rundi ruhande, AS Kigali yari yerekeje mu Karere ka Ngoma mu Ntara y'Iburasirazuba aho yari yagiye guhangana na Etoile de l'Est iri mu makipe adahagaze neza.

AS Kigali yagiye gukina uyu mukino nyuma yo kunganya na APR FC 0-0 mu mukino uheruka, aho icyizere cyo gutsinda cyari hejuru na nyuma y'uko ibonye umutoza mushya.

Icyakora iki cyizere cyaraje amasinde kuko Etoile de l'Est ikunze kwihagararaho ku mikino yakiriye, yatunguye iyi Kipe y'Abanyamujyi ikayitsinda ibitego 2-0. Ibitego byayo byatsinzwe na Harerimana Jean Claude Kamoso ndetse na Samuel Chukwudi.

Ni urugendo rutahiriye AS Kigali kuko ku munota wa 77, Niyonkuru Ramadhan yahawe ikarita y'umutuku nyuma yo gukorerwa ikosa ariko agahaguruka atonganya umusifuzi.

Iyi kipe yakomeje irwana no gushaka kwishyura ibitego yari yatsinzwe ariko amahirwe menshi yagiye aboneka ntabashe kwinjira mu izamu. Nyuma yo gutsindwa, AS Kigali yasoje Igice cya Mbere cya Shampiyona ifite amanota 24.

Uko indi mikino yagenze

Bugesera FC yatsinze Gicumbi FC ibitego 2-0, mu gihe Mukura VS yatsinze Etincelles FC 1-0, naho Rutsiro itsindirwa mu rugo na Musanze FC igitego 1-0.

Imikino isoza Igice cya Mbere cya Shampiyona izakomeza ku wa Gatanu tariki ya 28 Mutarama 2022, aho APR FC izakira Police FC, Marines FC ikakira Kiyovu Sports mu gihe Espoir FC izisobanura na Gorilla FC.

AS Kigali yatsindiwe i Ngoma ibitego 2-0



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/as-kigali-yanyagiriwe-i-ngoma-rayon-sports-ibona-intsinzi-itavugwaho-rumwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)