Ashimwe yatabarije umwana we umaze imyaka itatu adahaguruka kubera ikibazo yagize avuka (Video) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kubera gutinda, Ganza yavutse ananiwe biba ngombwa ko bamushyira mu byuma bifasha abana bavukanye intege nke bizwi nka 'Couveuse'.

Mu kiganiro umubyeyi we Ashimwe Médiatrice yagiranye na IGIHE, yavuze ko ubwo buzima bwo kuba mu byuma, bwamugizeho ingaruka zikomeye ku gice cy'ubwonko.

Ati 'Bahise bamujyana muri couveuse bambwira ko umwuka ari muke. Yahumekeraga mu byuma bimwongerera umwuka. Namaze iminsi itatu ntaramubona, ku munsi wa gatatu nibwo bambwiye ngo nzane imyenda bamwambike. Ndayimuzanira ariko afite intege nke, akagagara. Byabaye ngombwa ko bamutera imiti imusinziriza iminsi itatu.'

Umwana yageze aho arakanguka, banamutera andi maraso kugira ngo barebe ko byamufasha kubona umwuka uhagije n'imbaraga ariko bikomeza kugorana.

Ubusanzwe umwana ufite ubuzima buzira umuze arangwa no kurira ndetse no konka nyamara siko byagenze kuri Ganza mu minsi ye ya mbere kuko umubyeyi we yamugaburiraga amukamiye amashereka, kubera ko imbaraga z'imisaya ye zitabashaga kumufasha gukurura amashereka.

Ukwezi kwa mbere kose Ganza yakumaze mu bitaro, nyuma baza kumusezerera bamujyana mu rugo ariko nabwo akigaragaza ibibazo.

Ashimwe yavuze ko umwana we yamugejeje mu rugo akabona nta gihinduka, abaganga bamugira inama yo kumujyana mu bitaro bya Ndera.

Ati 'Nyuma y'amezi atatu nibwo bansabye kujya i Ndera, basanga ku bwonko hariho ikibazo, bwarananiwe. Bahise bamushyira ku miti ariko kugeza ubu mu myaka itatu afite ntabwo yicara, ntavuga, mbese ahora aryamye keretse nk'iyo museguye.'

'Nagerageje kumuvuza ku Muhima ariko kubera abantu benshi ugasanga ngezweho yarasubiye inyuma. Hari aho nagiye Kimironko mu ivuriro ryigenga bamuvura nk'inshuro enye, nabwo amafaranga ashize ndarekera. Icyakora wabonaga ko hari ikigenda gihinduka, ijosi ukabona rirashaka gukomera.'

Ganza ahora aryamye kubera ikibazo yagize ubwo yavukaga, icyakora abaganga bavuze ko avuwe yakira

Ashimwe avuga ko yaje kugira amahirwe akabona umugiraneza w'umupadiri i Shyorongi, yiyemeza kumufasha n'abandi babyeyi batanu bafite abana barwaye, bajya kubasuzumisha ku bitaro bya Rilima mu karere ka Bugesera.

Ganza baramusuzumye basanga aramutse abonye ubuvuzi, yavurwa agakira kuko akiri muto kandi umugongo nta kibazo ufite.

Ati 'Baravuze ngo umugongo nimuzima ariko ukeneye kuvurwa. Padiri bamuhaye facture abona ni ndende, aravuga ati mudukorere udutebe kubavuza ntabwo twabishobora. Bari bakoze facture y'amafaranga asaga miliyoni ebyiri.'

'I Rilima barambwiye ngo umwana wawe yakira, twamuvura ariko na ya miti y'i Ndera akayikomeza nibwo byadufasha.'

Ubushobozi ni buke

Ashimwe avuga ko yifuza ko umwana we avurwa agakira, nyamara ubushobozi bukamubana buke kuko nta mikoro ahagije.

Uyu mubyeyi yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, papa umubyara n'abandi bo mu muryango we baricwa ndetse n'imitungo yabo irasahurwa, basigara iheruheru.

Amashuri abanza Ashimwe yayize bimugoye kuko umubyeyi we wari usigaye abarera ari umwe byari bimugoye. Kubw'amahirwe amashuri yisumbuye yafashijwe n'icyahoze ari Ikigega gifasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye (FARG).

Yakomeje gufashwa kugeza mu 2017 ubwo yazosaga muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Huye mu ishami ry'inozamubano (Sociologie).

Ashimwe ntiyagize amahirwe yo kubona akazi, icyakora yagiye abona ibiraka bitandukanye byo gukina amakinamico kuko abifitemo Impano.

Yakinnye muri Ni Nyampinga Sakwe, akina muri Mashirika no mu yandi makinamico atandukanye.

Nubwo ajya abona ibiraka nk'ibyo, ntabwo bihoraho ku buryo yabona ubushobozi bwo kuvuza umwana we ku giti cye. Umugabo babyaranye na we ntacyo amufasha.

Mu kababaro kenshi, Ashimwe yavuze ko agira agahinda iyo abona umwana we aryamye atabasha guhaguruka cyangwa kuvuga, nyamara abaganga baramubwiye ko yakira.

Ati 'Bambwira kuba najya i Gahini cyangwa Gatagara kuko bakorera kuri Mutuelle de santé ariko aho hose nta mafaranga mfite ku buryo najyayo nkabayo. Naratuje ariko iyo nibutse ko umwana wanjye bambwiye ko muvuje yakira, ndababara nkahora mu gahinda.'

Mu bitaro bya Rilima bamubwiye ko aramutse abonye ubushobozi, umwana yavurwa mu mezi atatu.

Ashimwe na we yemeza ko umwana we abonye ubuvuzi bwiza yakira kuko iyo abonye ubushobozi buke akamuvuza, hari ibimenyetso yerekana nko kunyeganyeza amaguru, guca amarenga yishimye cyangwa ababaye n'ibindi.

Uramutse ushaka gufasha Ganza ngo avurwe, wavugisha umubyeyi we kuri: +250 787 482 173

Ashimwe avuga ko ubushobozi bubonetse umwana we yavurwa agakira

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ashimwe-yatabarije-umwana-we-umaze-imyaka-itatu-adahaguruka-kubera-ikibazo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)