Autriche: Abantu bemerewe kwiyahura babifashijwemo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri Autriche, guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Mutarama 2022, abantu bafite guhera ku myaka 18 kuzamura barwaye indwara zidakira cyangwa ubundi bubabare bukabije itegeko ribemerera kwiyahura babifashijwemo n'abaganga.

Inteko ishinga Amategeko ya Autriche yemeje iri tegeko mu mpera z'ukwezi gushize kwa 12 nyuma y'ingingo yari yafashwe n'Urukiko rukuru kuri iki kibazo.

Kugirango umurwayi yemererwe kwiyahura bizagengwa n'amategeko akomeye, aho uzabyifuza azajya abanza gukurikiranwa n'abaganga babiri, umwe muri bo akaba agomba kuba ari umuhanga mu guhumuriza ababaye (médecine palliative).

Attempted Suicide by Self-Poisoning in Youth Often Involves Common OTC  Medications

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko Leta yashyizeho ikigega cyo guteza imbere ibijyanye no guhumuriza kugira ntihazagire ufata icyemezo cyo gupfa kandi hari izindi nzira zo kumufasha agakomeza kubaho.

Gufashwa kwiyahura cyangwa gufashwa gupfa, bisanzwe byemewe n'amategeko yo mu gihugu cy'u Busuwisi gihana imbibe na Autriche, no mu bindi bihugu nka Espagne, u Bubirigi n'u Buholande, kwiyahura umuntu abifashijwemo ntibikiri mu byaha bihanwa n'amategeko.

Hagati aho, amategeko ya Autriche ntiyemerera abana cyangwa abafite uburwayi bwo mu mutwe gufashwa kwiyahura.

Abantu bakuze bazajya bashaka kwiyahura nabo bazajya babanza kwerekana ibipimo byerekana indwara zabo kandi nibimara kwemezwa n'abaganga bavuzwe hejuru, abo barwayi bazajya bahabwa ibyumweru bibiri byo gutekereza neza ku cyemezo bafashe.

[email protected]

 

The post Autriche: Abantu bemerewe kwiyahura babifashijwemo appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/01/02/autriche-abantu-bemerewe-kwiyahura-babifashijwemo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)