BakersNation yagejeje impano ku bakiriya bayo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

BakersNation yakoze iki gikorwa mu minsi mikuru ya Noheli n'Ubunani na nyuma yaho gato mu guhesha ishema abakiriya bayo no kwifatanya nabo mu minsi mikuru. Iyi kompanyi, yasuye abahagarariye abakiriya bayo b'imena, ibagezaho impano ya Cake yiswe iy'iminsi mikuru (Season Greatings Cake). Ni igikorwa ubona cyishimiwe na benshi nk'uko bigaragara mu mafoto turi bubagezeho munsi y'iyi nkuru.

INKURU WASOMA: Petersbakers yahinduye izina yitwa BAKERSNATION inadabagiza abashaka Cake z'ubukwe no kwiga kuzikora

BakersNation iributsa abantu bose ko burya Cake (umutsima wa kizungu) idakoreshwa gusa mu birori, ahubwo kuri ubu abasirimu bayikoresha mu ngo zabo mu buzima bwa buri munsi bakaba bayikoresha nk'ifunguro rya mu gitondo ndetse banakayikoresha nka Deseri ku yandi mafunguro. By'umwihariko muri iyi minsi mikuru yo gutangira umwaka mushya, benshi bari gukoresha Cake nk'impano ku nshuti zabo n'imiryango yabo. Burya nugenera Cake inshuti cyangwa umuryango wawe uzaba ubatangije umwaka neza.



BakersNation mu gikorwa cyo gushimira abakiriya bayo b'imena

BakersNation yahoze yitwa Petersbakers, imaze kuba ubukombe mu gukora cake no mu gutanga amahugurwa yo kuzikora. Iyi kompanyi irashimira buri umwe wese wayibereye umukiriya mu bihe bishize ndetse n'ubu, ikamwifuriza guhirwa cyane muri uyu umwaka mushya wa 2022, ariko by'umwihariko abayigannye cyane inshuro nyinshi, bo yabageneye impano ya Cake yiswe iyi minsi mikuru (Season Greatings Cake).

Ku bijyanye n'abantu bashaka kurahura ubumenyi bwo gukora cake, BakersNation yatangaje ko yatangiye kwakira Abanyeshuri bashya mu mahugurwa y'ukwezi kwa Mutarama (January intake). Aya mahugurwa amara amezi atatu ari kwirahirwa bikomeye dore ko benshi mu bayasoje bamaze gushinga kompanyi zabo bwite, abandi bakaba barabonye akazi mu bigo bikomeye mu gihugu bitanga zerivisi zirimo no gukora cake.


BakersNation yatangiye kwakira abashaka kwitabira amahugurwa yo gukora cake

Akandi gashya BakersNation yinjiranye mu mwaka wa 2022, ni akitwa 'Promo code' aho umuntu wese ubishaka azajya ahabwa iyi Code nawe akayibwira inshuti ze maze yazana abakiriya 10 bakoresha cake, BakersNation ikamugenera igihembo cya Cade nziza cyane ifite agaciro kanini. Umuntu wahawe iyi code, asaba abakunzi be yabwiye code ye (iba igizwe n'imibare) kujya muri BakersNation bakabwira umukozi wayo ubakiriye iyi Code ye kugira ngo nabo (abakiriya) babigiriremo inyungu yo kugabanyirizwa igiciro.

Kubona iyi 'Promo Code' ni ubuntu ku muntu wese ubyifuza, gusa banafite indi Code yitwa 'BakersNation Code' bagurisha amafaranga ibihumbi icumi (10,000 Frw) aho umuntu uyiguze aba yemerewe Cake ebyiri z'ubuntu mu mwaka - ku munsi w'isabukuru ye y'amavuko no ku isabukuru y'umukunzi we. Icyakora BakersNation code bayitanga ku buntu ku muntu wese ukoresheje cake y'ubukwe.


BakersNation yatangije uburyo bushya bwa Promo Code

BakersNation ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga 'igihugu cy'abakora cakes. Yahoze yitwa PetersBakers iza guhindura izina. Bakorera i Remera mu mujyi wa Kigali hafi na Zigama CSS, ndetse n'i Rubavu aho bita mu Kizungu ahateganye na Army Shop bamwe biza Zigama CSS ya Rubavu. Ukeneye serivisi muri BakersNation wabahamagara kuri telefone ikurikira: +250786048392 (Kigali) na +250789944444 (Rubavu).


Umwe mu bakiriya b'imena ba BakersNation yishimiye cyane impano yahawe


Muri BakersNation umukiriya ni Umwami


BakersNation yagejeje impano ku bakiriya bayo ibifuriza umwaka mushya wa 2022


BakersNation yazirikanye abakiriya bayo b'imena mu ntangirizo za 2022


Bishimiye cyane impano bahawe na BakersNation mu kubifuriza umwaka mushya


Umubyeyi w'umuhanzi Mr. Kagame ubwo yashyikirizwaga impano na Yves Shema Umuyobozi Mukuru wa BakersNation


BakersNation ni yo yakoze umutsima (Cake) wakoreshejwe ubwo MTN Rwanda yamurikaga ku mugaragaro imodoka zikoresha amashanyaraza


Cake y'agatangaza yakorewe muri BakersNation ni yo yakoreshwejwe mu gikorwa cya MTN Rwanda


BakersNation ikorera muri iyi nyubako iherereye i Remera hafi na Zigama CSS


BakersNation iri kwandika abashaka kwiga gukora Cake mu kwezi kwa Mutarama


Cake z'agatangaza zijyanye n'igihe nta handi zibarizwa uretse muri BakersNation



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113363/bakersnation-yagejeje-impano-ku-bakiriya-bayo-bimena-inatangaza-gahunda-nshya-izanye-ya-pr-113363.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)