Bamporiki yagaragarije urubyiruko igisobanuro cy'ubutwari - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki 30 Mutarama 2022, mu kiganiro cyamuhuje n'abiganjemo urubyiruko abasanze kuri Twitter hifashishijwe ibizwi nka 'Twitter Space'.

Abandi batanze ibiganiro ni Byukusenge Esther [Dj Brianne] ndetse na rwiyemezamirimo Rwandarushya Aimable [Nameless Campos] washinze shene ya YouTube ya Afrimax.

Bamporiki yibukije urubyiruko ko Intwari ari umuntu wese ukora ibyungura igihugu n'abagituye kandi agaharanira inyungu za benshi.

Yagize ati 'Intwari ni umuntu wese ushobora gukora ibikorwa bifasha abantu benshi ku buryo ashobora no kwitangira abandi kugira ngo icyiza kigerweho.'

Rwandarushya yavuze ko bidasaba amafaranga menshi kuko n'ayo abantu bakoresha kuri WhatsApp aba ashobora gukora byinshi kandi bibungura.

Ati 'Internet ukoresha kuri WhatsApp uko yaba ingana kose wanayikoresha ukora 'ibiganiro' byiza kuri YouTube n'izindi mbuga zishyura bityo zikaba zakwinjiriza ugahera kuri make ugenda uzamuka.'

Yagarutse ku rugendo rwe nk'umuntu wahoze atunganya amashusho y'indirimbo z'abahanzi nyuma akaza gutangiza 'YouTube Channel' ya Afrimax n'uko yagiye yagura ibikorwa kuri ubu akaba yinjiza akayabo.

Afrimax TV kuri ubu ikurikirwa n'abarenga miliyoni imwe ndetse ikaba ifite ishami ry'Icyongereza 'Afrimax English' naryo rimaze gukurikirwa n'abarenga miliyoni 1.4.

Dj Brianne we yifashishije ubuhamya bwo kuba yarakuriye mu buzima bugoye kandi bwo ku muhanda avuga ko ugukora cyane no gufashwa na bagenzi be aribyo byamugejeje aho ari uyu munsi.

Ibi biganiro byanitabiriwe n'abantu barimo Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Rwanyindo Fanfan n'abandi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard, yavuze ko Intwari ari iharanira inyungu z'igihugu n'abagituye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bamporiki-yagaragarije-urubyiruko-igisobanuro-cy-ubutwari

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)