Biraboneye Aphrodice wa Mukura VS yatawe muri yombi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Biraboneye w'imyaka 26 usanzwe ari myugariro w'iburyo muri Mukura Victory Sports, yari mu bashakaga gukora ibizamini by'impushya z'agateganyo zo gutwara ibinyabiziga 'provisoire' mu Karere ka Huye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, SP Théobald Kanamugire, yabwiye IGIHE ko uyu mukinnyi yatawe muri yombi nyuma yo guhimba ubutumwa bugaragaza ko atanduye COVID-19 kandi yari asanzwe azi ko ayirwaye.

Ati 'Yahimbye icyemezo cya RBC cy'uko yipimishije COVID-19 kandi ari muzima, nyamara ni 'message' umuntu yamwoherereje arangije asiba ahari handitse uwayohereje ashyiraho RBC kandi azi neza ko arwaye kuko yari afite indi igaragaza ko arwaye.'

Abandi bafashwe bahimbye ubutumwa buvuga ko ari bazima, bipimishije COVID-19, ni Ntakirutimana na Sibomana Elias na bo b'i Huye.

Umuvugizi wa Polisi mu Majyepfo yavuze ko 'abo bose bakurikiranyweho gukoresha impapuro mbimbano no gukwirakwiza ubwandu bwa COVID-19'.

Polisi y'u Rwanda ikorera mu Majyepfo yatangaje kandi ko yataye muri yombi abandi bantu bane bashakaga gukorera abandi ibizamini bya 'provisoire' mu Karere ka Nyamagabe.

Itegeko no68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 276 ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y'ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese, ku bw'uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n'ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk'uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenga miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Biraboneye Aphrodice ukinira Ikipe ya Mukura VS yatawe muri yombi akekwaho gukoresha inyandiko mpimbano



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/biraboneye-aphrodice-wa-mukura-vs-yatawe-muri-yombi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)