Birantega mu mikoreshereze ya mubazi mu batwara abagenzi kuri moto - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umushinga wa mubazi umaze imyaka myinshi ariko kuwushyira mu bikorwa byaragoranye bitewe n'ibibazo birimo iby'ikoranabuhanga, gusa mu mpera z'icyumweru gishize watangijwe ku mugaragaro.

Ubuyobozi bw'Urwego Ngenzuramikorere, RURA, buvuga ko gukoresha ikoranabuhanga ari gahunda ya Leta ariko bikaba ari n'igisubizo ku mutekano w'umugenzi n'umumotari kuko rizaca ibikorwa byo guciririkanya byakundaga gukurura amakimbirane.

Nubwo bimeze bityo bamwe mu bamotari ntibarayoboka iyi gahunda aho bavuga ko batayibonamo igisubizo kizatuma akazi kabo gatera imbere ahubwo icyo babona ngo ni igihombo.

Uburyo ibiciro bibarwa, ibilometero bibiri bya mbere byishyurwa 300 Frw nyuma umugenzi akishyura 107 Frw ku kilometero kimwe.

Mu mafaranga umumotari yinjije kuri buri rugendo asabwa kwishyuraho Yego Innovision Limited, sosiyete ishinzwe ibya mubazi ari na yo yazitanze. Iyo umunsi ushize bidakozwe mubazi ye irafungwa.

Ni kimwe n'iyo igize ibibazo bya tekiniki, umumotari asabwa kujya kumenyekanisha ikibazo ku Gishushu aho iyo sosiyete ikorera kugira ngo gikemuke.

Umwe mu baganiriye na IGIHE yagize ati 'Izi mubazi zikunda kugira ibibazo bitewe na 'Connection' z'iyi sosiyete. Nk'ubu nabyutse mu gitondo nshyizemo PIN yanjye yanga gufunguka kandi bikunda kubaho."

"Ubu icyo nsabwa ni uguhita njya ku Gishushu aho umushoramari akorera kandi mu by'ukuri nta kindi kibazo moto yanjye ifite. Urumva ko nshobora kumara umunsi ntakoze kandi nsabwa imisoro n'ibindi.'

Byumvuhore Innocent we yagize ati 'Mbere umuntu wese yumvaga yagura moto kuko yabashaga gutunga umumotari n'umuryango we yewe n'abandi kuko twabashaga kwishyura inzu n'ishuri ry'abana mu gihe ubu ubona nta cyizere kuko ushobora no kubura uko ukoresha moto igihe yangiritse kubera amafaranga duhora ducibwa.'

Rwego Vincent, yavuze ko hari n'abagenzi binubira umwanya batakaza bategereje kwishyura kuri mubazi.

Ati 'Hari abadashaka kuzikoresha bitewe n'uko zibatinza kuko ujya gukandakanda kugira ngo wishyuze bigatwara iminota. Ikindi kwishyurwa kuri mubazi nta nyungu bifitiye umumotari kuko aba akeneye amafaranga atahana mu rugo.'

Bifuza ko bakorerwa ubuvugizi kugira ngo amafaranga y'ubwishingizi bishyura agabanywe kuko ababereye umutwaro kandi ko nta gikozwe ayo mafaranga batasha kuyinjiza.

Kabanda Martin yagize ati 'Nk'ubu moto imaze imyaka itanu mu muhanda yishyura ibihumbi 175Frw by'ubwishingizi buri mwaka; itarageza icyo gihe ikishyura ibihumbi 150 Frw washyiraho ibihumbi 5 by'umusanzu bya Koperative cyangwa ayo duhora duha abasekirite badutegera mu nzira.'

'Ibyo byose tubiburira igisubizo tukibaza uko watunga umuryango n'uburyo wakwizigamira ngo utere imbere.'

Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'abamotari mu Rwanda FERWACOTAMO, Ngarambe Daniel, yaburiye abamotari avuga ko abadakoresha mubazi abashinzwe kubigenzura nibabafata bazabyirengera.

Yagize ati 'Kutazikoresha ubwo n'imyumvire yabo kandi nibatazikoresha hari abazabibabaza ariko njye impamvu yo kutazikoresha sinyizi kuko zaramuritswe bajya kuzifata bigishwa uko zikora kandi zibara ibiciro neza.'

Yongeyeho ko abamotari bagera ku bihumbi 19 bamaze guhabwa mubazi ndetse ko ufite ifite ikibazo cya tekiniki akwiye kujya kubibwira abayimuhaye aho kureka kuyikoresha.

Ku wa Mbere tariki 10 Mutarama 2022 RURA yoherereje ubutumwa bugufi abamotari kuri telefone zabo ibamenyesha ko bagomba bose gukoresha mubazi ndetse uzafatwa atarimo kuzikoresha azacibwsa amande y'ibihumbi 30 by'amafaranga y' u Rwanda.

Ikoreshwa rya Mubazi ku batwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali riracyarimo igihu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igihu-mu-mikoreshereze-ya-mubazi-mu-batwara-abagenzi-kuri-moto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)