Bishop Justin Alain yinjiye mu muziki ahera k... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bishop Justin Alain yamenyekanye mu gutegura ibiterane bikomeye biri ku ku rwego mpuzamahanga by'umwihariko icyo aherutse gutegura cyo gusengera Isi yose cyiswe 'Pray For Our World' (Dusengere Isi yacu) cyabaye mu 2021. Iki giterane cyabereye ku migabane yose mu byumweru bitanu kuva tariki 02 Kanama 2021 kugeza tariki 05 Nzeri 2021, kiba hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda icyorezo cya Covid-19. Bagikoreye kuri 'Google meet' n'imbuga nkoranyambaga za Rise and Shine World nka YouTube, Facebook, Instagram na Twitter.

Kuri ubu inkuru ishyushye ku bakunzi b'uyu mupasiteri ni uko yamaze kwinjira mu muziki agatangirira ku ndirimbo yashyize hanze mu buryo bw'amajwi. Nubwo magingo aya ari bwo ashyize hanze indirimbo ya mbere, Bishop Justin Alain yavuze ko ubuzima bwe buba mu muziki. Ati "Ntabwo navuga ngo nsanzwe nkora umuziki ahubwo mba mu muziki. Ndi umuntu ukunda umuziki uhimbaza Imana ku buryo buri ku rwego rwo hejulu. Muri uko kuwukunda ngerageza no kuririmba dore ko n'akazi kanjye ka buri munsi k'ubushumba gahura n'indimbo nyinshi zihimbaza Imana".


Bishop Justin Alain yashyize hanze indirimbo ye ya mbere

Mu kiganiro na inyaRwanda.com, Bishop Justin Alain yavuze ko yatangiye kuririmba cyera akiri umwana, abitangirira mu ishuri ryo ku Cyumweru. Ati: "Rero mu by'ukuri natangiye kuririmba nkitangira kuba muri 'Sunday school' nkomereza no mu makorari atandukanye kuko ni ibintu nkunda cyane". Yunzemo ati "Ariko kuba nakora indirimbo zanjye bwite ntabwo nigeze mbikora kubera igihe wenda cyari kitaragera dore ko n'inshingano ziba ziri nyinshi. Ubu rero numva igihe kigeze cyo gukora umuziki uhimbaza Imana nubwo navuga ko atari byo ngiye kugira umwuga".

Ku bijyanye no gufatanya umuziki n'umurimo w'ivugabutumwa asanzwe akora, yavuze ko bitazamugora kuko "ubwabyo nabyo ni ivugabutumwa". Yongeyeho ati "Ahubwo numva ari inyunganizi mu murimo w'ivugabutumwa nkora. Hari ukunda indirimbo cyangwa se agakunda ivugabutumwa risanzwe. Rero inzira zose zatuma ubutumwa bwiza bugera aho bugomba kugera nabukoresha ariko bukagera ku bo bireba. Rero byose bizuzuzanya mu kwagura ubwami bwa Data".

InyaRwanda.com yabajije Bishop Justin Alain igihe yandikiye iyi ndirimbo ye, aduhishurira ko yayanditse mu 2012 akaba yarayiririmbaga ari kumwe n'abo bari bahuriye mu itsinda ry'abavugabutumwa yashinze hamwe n'umugore we witabye Imana tariki 12/02/2016. Ati "Indirimbo 'Akira ishimwe' yanditswe ahagana mu mwaka wa 2012. Ni indirimbo naririmbaga ndi kumwe n'abantu twakoranaga muri group nari narashinze njyewe na Madame wanjye nubwo yitahiye (Akomeze aruhukire mu mahoro). Icyo gihe yari ishinzwe kugenda yamamaza ubutumwa hirya no hino".


'Akira ishimwe' niyo ndirimbo yinjije mu muziki Bishop Justin Alain

Yavuze ko iyi ndirimbo ye yakorewe mu mujyi wa Kigali, ikaba ibumbatiye ubutumwa bwo gushima Imana. Ati "Ni indirimbo yakorewe i Kigali, niba nibuka neza umu producer wayikoze yitwaga Chris. Ni indirimbo ivuga ubutumwa bwo gushima Imana iyo twibukaga ibyo twaciyemo Imana ikabidutambutsa". Yavuze ko "Amashusho yayo dateganya kuzayakora neza ninza muri Africa nkashakisha abo bantu twabanaga no muri iyo group kuko ni indirimbo inyibutsa byinshi".

Yanavuze ko ashaka kuyisubiramo akayikora mu buryo bugezweho bw'imicurangire bityo ikarushaho kuryoha. Yagize ati "Kuko nkeneye no kuzayikorera remix mu bijyanye n'imicurangire ijyanye n'igihe tugezemo kugira ngo irusheho kuba nziza. Nubwo amajwi y'abarimo atazaba ari yo agarukamo nk'uko n'uwari Madame wanjye harimo ijwi rye ariko ubu ataboneka, niyo mpamvu nyifata nk'indirimbo y'urwibutso kuko ihora imbera nshya kuko inyibutsa gushima Imana muri byose".

Bishop Justin Alain yateguje abakunzi b'umuziki wa Gospel indirimbo yindi agiye gushyira hanze, ati "N'itariki nteganya no gusohoraho indirimbo yindi ifite ibisobanuro bikomeye ku bijyane n'imbaraga no gusenga. Muzayibona, ni indirimbo imeze neza cyane ndayibakumbuje". Yavuze ko umunsi umugore we yitabaga Imana agasigarana abana bato cyane harimo n'uruhinja rukivuka, yasenze Imana ngo izabane na we. Ati "Imana ntiyigeze intererana kuko yabanye nanjye iranderera kandi impoza n'amarira".


Bishop Justin Alain yinjiye mu muziki ateguza abakunzi b'umuziki wa Gospel kwitega indirimbo ye ya kabiri

INKURU WASOMA: Bishop Justin Alain yavuze iyerekwa yagize ryashibutsemo igiterane cyo gusengera Isi yose mu byumweru 5

UMVA HANO 'AKIRA ISHIMWE' INDIRIMBO YA MBERE YA BISHOP JUSTIN ALAIN




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113535/bishop-justin-alain-yinjiye-mu-muziki-ahera-ku-ndirimbo-akira-ishimwe-irimo-ijwi-ryumugore-113535.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)