Bumbogo: Abana bakuwe mu buzererezi bahawe Ubunani, basabwa kwisubiraho - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abana bafashijwe kwizihiza Ubunani ni abo mu Murenge wa Bumbogo bakuwe mu buzererezi binyuze muri gahunda yateguwe na Akarere ka Gasabo yiswe 'Operation 20 Solid Days', igamije kurwanya ubuzererezi.

Abo bana bahawe imyambaro mishya, ifunguro ndetse ababyeyi babo bahabwa ibyo batahana ngo batangire umwaka barwana ishyaka ko aba bana bacika ku kuba inzererezi burundu ndetse bakanakangurira bagenzi babo kwirinda ibituma abana bajya ku mihanda.

Umunyamabanga Nshigwabikorwa w'Umurenge wa Bumbogo, Rugabirwa Déo, yashimye inzego zose zagize uruhare muri gahunda yo gukura aba bana mu muhanda.

Yagize ati 'Turashimira byimazeyo inzego z'umutekano na Polisi ndetse n'inzego z'amadini badufashije gusobanurira aba bana kugira ngo batwemerere. Uyu mwanya utanze umusaruro. Aba bana ndabashishikariza ko batakongera gusubira mu muhanda kuko dufatanije na Womancan Organization, turabasezeranya ko tuzababa hafi kenshi kandi tuzagera kuri byinshi ubwo nta mwana n'umwe muri uyu murenge uzaba akigaragara ku muhanda.'

'Ibi twiyemeje kubishyiramo imbaraga nyinshi kandi dushimiye ababyeyi bari hano ko bagiye kutubera abavugizi mu baturanyi babo ndetse n'umurenge, akarere ndetse n'igihugu.'

Umuyobozi wa Womancan, Uwambajimana Fideline yasabye ababyeyi kurushaho kwita kubana babo babarinda ibyatuma bajya mu muhanda.

Ati 'Turashimira byimazeyo umurenge wa Bumbogo duhereye kuri aba bana b'inzererezi, ababyeyi babo ndetse n'abayobozi cyane cyane ab'inzego z'umutekano zabashije kuduhuza n'aba bana ngo tubahe impamba y'ubumenyi, ibyiza byo kuba mu miryango nubwo yaba ikennye n'ingaruka zo kuba ku mihanda byangiza ejo hazaza habo ari byo byangiza igisekuru dutegerejemo abayobozi b'ejo hahaza.'

Uwambajimana yakomeje ashishikariza ababyeyi gushaka urukundo rwa kibyeyi rwo guha aba bana batishimira ubuzima babayemo ariyo mpamvu abenshi muri bo bagaragaje ko bajya mu mihanda kuko ubuzima bwo mu rugo buba butoroshye.

Yashishikarije ababyeyi kwirinda ayo makimbirane yo mu ngo ndetse no gukoresha uburyo bwo kuringaniza urubyaro, kuko kubyara abana benshi nabyo biza ku isonga mu gutuma abana bajya kuba inzererezi.

Abo bana bavuze ko mu buzima bwo ku muhanda bahuriragamo n'ibibazo bitandukanye birimo gutotezwa, isuku nke ituma bandura indwara ziterwa n'umwanda, kurwara ntibagere kwa muganga no kuva mu ishuri.

Umunyamabanga Nshigwabikorwa wungirije w'Akarere ka Gasabo yifatanyije n'aba bana bakuwe mu buzererezi
Umunyamabanga Nshigwabikorwa wungirije w'Akarere ka Gasabo yasabye aba bana kudasubira mu muhanda
Ibi birori byakozwe mu gufasha aba bana kwisanga mu miryango yabo
Byari ibyishimo kuri aba bana bafashijwe kwizihiza Ubunani



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bumbogo-abana-bakuwe-mu-buzererezi-bakorewe-ibirori-byo-kubaha-ubunani

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)