Burkina Faso : Igisirikare kigambye guhirika ubutegetsi bwa Kaboré kimushinja kunanirwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mutarama 2022, muri Burkina Faso haturukaga amakuru y'uko Perezida Roch Marc Christian Kaboré, Abaminisitiri be na Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko bafashwe n'abasirikare bagafungwa.

Havugwaga ko mbere y'uko Perezida Christian Kaboré ajyanwa gufungirwa mu kigo cya Gisirikare, iwe humvikanye urusaku rw'amasasu ndetse imodoka ze zikaba zarashweho.

Abasirikare ubwabo ni bo baje gutangaza ko bahiritse ubutegetsi nta maraso amenetse kubera ko Perezida Kaboré atari akibasha kugenzura ibibazo by'umutekano mucye mu gihugu no guhuriza hamwe abaturage ba Burkina Faso.

Mu butumwa batangiye kuri Televiziyo y'Igihgu, Abasirikare bavuze ko bahagaritse Itegeko Nshinga ryari rihari, ko imipaka yose y'igihugu ifunzwe.

Abasirikare bayobowe na LT.Colonel Sandaogo Damiba Paul Henri, bavuze ko urwego rwakoze Coup d'Etat rwitwa, Le Mouvement Patriotique pour la Sauvegarde et la Restauration, rukaba rwiyemeje gukomeza gukurikiza amasezerano igihugu cyasinye ku rwego mpuzamahanga, no kugena mu gihe cya vuba uko ubutegetsi busubizwa abaturage.

Marc Roch Christian Kabore yari aherutse gutsindira manda ya 2 mu Matora ya Perezida, yagiye ku butegetsi muri 2015.

Yabaye Minisitiri w'Intebe muri 1994-1996 aba Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko kuva 2002 -2012.

Yaregwaga intege nke mu kurwanya intagondwa za kisilamu zayogoje igihugu hakaba hashize imyaka 6 kandi yari yaravuze ko azakemura iki kibazo.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/6/article/Burkina-Faso-Igisirikare-kigambye-guhirika-ubutegetsi-bwa-Kabore-kimushinja-kunanirwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)