Byinshi wamenya kuri Nzambazamariya Veneranda umaze imyaka 22 yishwe n'impanuka y'indege #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muryango ufite intego yo kwimakaza umuco w'Amahoro, Ubutabera kuri buri wese n'Iterambere rirambye bishingiye ku myumvire y'UBUNTU. Washinzwe mu mwaka wa 2000. Ibyo uyu muryango wagezeho bikubiye mu ngingo zirimo guharanira iterambere ry'Umugore, gusakaza umuco w'Ubuntu no guharanira ko ihohoterwa ryacika burundu.

Kuva Nzambazamariya Veneranda yitaba Imana, buri mwaka hazirikanwa ineza n'umurage uyu mubyeyi yasize. Mu gusigasira ibyo yasize kandi hashyizweho Centre Itetero yari afite mu ndoto iri ku Gasharu, mu kagari ka Remera, umurenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, akaba ari naho hari icyicaro cy'Umuryango Nzambazamariiya Veneranda

Hari imishinga myinshi Umuryango washyize mu bikorwa utewe inkunga n'imiryango inyuranye, iyo mishinga yagiriye akamaro abagenerwabikorwa bawo aho hibandwaga mu kongera ubushobozi bw'Umugore wo mu cyaro ngo yiteze imbere, kurwanya amakimbirane mu miryango, kubaka ubushobozi mu bari n'abategarugori kugirango bivane mubukene kandi bashobore gusobanukirwa bumwe muburenganzira bwabo bahabwa n'amategeko, ndetse uyu muryango ukaba warazirikanye abakoze ibikorwa by'indashyikirwa byagiriye akamaro abandi, ukabagenera ibihembo.

Abanyamuryango bagiye bazirikana buri mwaka ku bibazo byugarije igihugu cyacu bakagira uruhare mu gushaka ibisubizo bashingiye mu gushyira mu bikorwa gahunda za Guverinoma, ariko cyane cyane hazirikanwa uruhare umuco w'ubuntu ufite mu kubungabunga amahoro, guteza imbere ubutabera harwanywa ihohoterwa hanimakazwa uburinganire, hanatezwa imbere ibikorwa bigamije iterambere rirambye. Aha hakaba harashyigikiwe cyane cyane ibikorwa by'umwimerere bigaragaza umuco w'ubuntu.

Kugirango kandi Umuryango wimakaze umuco w'ubuntu wakomeje muri iyi myaka kwita ku rubyiruko uruhugura kumuco w'Ubuntu, ngo rushobore guhangana na bimwe mu bibazo bibugarije (Ibiyobyabwenye, kutubaha ababyeyi, kwigana imico y'ahandi itanogeye abanyarwanda, ….)

Umuco w'Ubuntu uyu muryango ugenderaho ntabwo ari uwo mu Rwanda gusa ahubwo no mu bindi bihugu haba imiryango ishingiye kuri uyu murongo. Urugero ni nko muri Afurika y'Epfo no muri Amerika.

Nzambazamariya Veneranda azwi cyane kubera uruhare yagize mu gukwiza hose mu Rwanda umuco w'UBUNTU no kwimakaza umuco w'amahoro. Nzambazamariya Veneranda yari umuntu usabana, ukunda gukorana n'abandi, akarwanya akarengane n'ivangura aho byaturuka hose.Y emezaga ko kwimakaza umuco w'UBUNTU ari umusingi w'amahoro arambye., bityo agahora ashakisha uko yarimbura imizi y'urwango rutuma abantu bahohotera abandi.

Uyu mugore yagize uruhare mu iterambere ry'umugore cyane cyane wo mu cyaro. Yagize uruhare mu ishingwa ry'imiryango myinshi y'abategarugori hano mu Rwanda nka Réseau des Femmes, Duterimbere, Haguruka, SWA RWANDA , agira uruhare rukomeye mu gushinga Impuzamiryango Profemmes ndetse ayibera umuyobozi. Ibyo bikorwa byamuhesheje ibihembo byinshi .

Muri ibyo twavuga Igihembo cy'ubworoherane no gukemura amakimbirane nta nabi, yahawe n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe umuco (UNESCO) ; mu 2001 yahawe n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku mugore (UNIFEM ) igihembo cy'umugore waharaniye amahoro ; muri 2006 umuryango nyafurika wita ku bumwe bw'abagore wamuhaye igihembo cyitiriwe Toumbouctou.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 30/01/2022, bamwe mu banyamuryango basuye imva ya nyakwigendera bashyiraho indabyo mu rwego rwo kumwibuka, hanyuma banasura umugabo yasize utuye i Remera mu mujyi wa Kigali, cyane ko iyi tariki yageze afite ikibazo cy'uburwayi, bifatanya na we mu kwibuka nyakwigendera

Uyu uri imbere ni we mwana rukumbi Nzambazamariya yasize abyaye

REBA VIDEO YAKOZWE ISOBANURA BYINSHI KU BUZIMA BWA NZAMBAZAMARIYA HANO :



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/17/article/Byinshi-wamenya-kuri-Nzambazamariya-Veneranda-umaze-imyaka-22-yishwe-n-impanuka-y-indege

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)