Canal+ yashyize igorora abifuza kureba imikino ya CAN, yibutsa ko yagabanyije ibiciro cyane #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nk'uko byatangajwe n'umuyobozi mukuru wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, ubu umufatabuguzi mushya wa Canal+ ashobora kugura dekoderi n'ibikoresho byayo ku mafaranga y'u Rwanda 5000 gusa hanyuma no kubitunganya (installation) bigakorwa ku mafaranga 5000 gusa.

Si ibyo gusa kandi kuko Canal+ yifuje kudabagiza n'abasanzwe ari abakiliya bayo ibaha iminsi 15 y'ubuntu bareba amashene yose uko bongereye ifatabuguzi ryabo muri uku kwezi kwa Mutarama. N'uguze abonoma ya 5000, azamara iminsi 15 areba amashene yose ya Canal+.

By'umwihariko muri iyi mikino nyafurika ya CAN, Canal+ niyo ifite umwihariko wo kuba izerekana imikino yose ikongeraho n'amakuru, ibiganiro n'ubusesenguzi hamwe n'ibyegeranyo bizatuma abazakurikira aya marushanwa bazaryoherwa bihebuje.

Nta munyarwanda ukwiye gucikwa no gukoresha Canal+ ngo yirebere amashusho meza ya HD kuko uretse ibikoresho bihendutse, n'ifatabuguzi rya macye riha abakiliya amahirwe yo kureba amashene menshi abafasha gususuruka.

Iri fatabuguzi ryitwa IKAZE ni ifatabuguzi ririho amasheni arenga 150 arimo shene icyenda zo mu Rwanda, abakunzi ba siporo bakareba shene ya Canal+Sport 1, hakabaho kandi Novelas TV, Trace Africa, BBC World News, Cartoon Network ndetse n'izindi.

Sophie Tchatchoua, Umuyobozi mukuru wa Canal+ Rwanda

Umuyobozi wa Canal+ Rwanda, avuga ko amashene menshi bafite n'amashusho meza baha Abanyarwanda, hari abataramenya ko bihendutse cyane kuburyo hari abakibeshya ko ubwiza bwa Canal+ butuma iba iy'abakire gusa, nyamara byaramanutse cyane.

Abakunda umupira w'amaguru bazaryoherwa kurutaho na CAN hamwe na Canal+

Ubu umufatabuguzi mushya wifuza kureba amashusho meza ya Canal+, ku mafaranga y'u Rwanda 5.000 gusa ahabwa dekoderi hamwe n'anteye (Dish) n'ibindi byose bijyana, ubundi akabasha kwibonera amashusho meza ya HD.



Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/Canal-yashyize-igorora-abifuza-kureba-imikino-ya-CAN-yibutsa-ko-yagabanyije-ibiciro-cyane

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)