Claire Uwamahoro yishimanye nabanyamideli ba... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Claire ni umwe mu banyamideli bakiri bato ariko batanga icyizere cyo kugera kure mu mwuga wo kumurika imideli. Yakuze yumva azakora kandi akagera kure muri uyu mwuga kuva mu bwana ariko yumvaga kugira ngo azakabye inzozi ze bizanyura mu kwegukana ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda.

Nyamara yaje gutangira kubigeraho binyuze mu nzu zireberera inyungu z'abanyamideli yagiyemo nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye mu mwaka ushize wa 2021, arimo ayo mu Rwanda mu mahanga nka  Rwandan Models Academy, Isis Models Rwanda na Select Models Paris.

Kuri ubu akaba ari umwe mu bakomeje guhesha u Rwanda ishema mu bitaramo byo kumurika imideli biri kubera ku mugabane w'u Burayi birimo 'Valentino Haute Couture' yanagiriyemo umugisha wo kwishimana n'abanyamideli bakomeye ku Isi barimo Adut umunyasudanikazi waciye ibintu mu bijyanye no kumurika imideli  muri Afurika n'u Burayi.

Uyu Munyamidelikazi yagiye asohoka mu bitangazamakuru bikomye kandi ku rupapuro rw'imbere nka British Vogue, aza no kuba umunyamideli w'umwaka wa 2019 mu bihembo bya British Fashion Awards.

Kimwe na Jon Kortajarena Redruello uri mu bakinnyi ba filimi bakomeye bo muri Espagne ukurikirwa na miliyoni nyinshi ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo Instagram, Facebook, Twitter n'izindi,

Ibijyanye no kumurika imideli yabitangiye mu mwaka wa 2003, aho yagiye azenguruka Isi ku migabane hafi ya yose amurika imideli, akaba anashyirwa mu myanya y'imbere mu banyamideli b'abagabo bakomeye ku Isi harimo nka model.com yamushyize ku mwanya wa 4 muri 25 bakomeye kurusha abandi ku Isi.

Kortajarena icyamamare muri filimi n'indirimbo z'ibikomerezwa nka Madona na Kanye West ni umwe mu bafatanye amashusho y'urwibutso na Claire

Claire na Adut waciye ibintu mu bijyanye no kumurika imideli ku Isi 

Inzozi zo kuba Nyampinga w'u Rwanda zari izo kumubera ikiraro cyo kugera ku kuba umunyamideli ukomeye ku Isi ibintu yatangiye kurotora kuva mu bwana

Claire ni umwe mu bamuritse imideli y'inzu rurangiranwa ya Valentino 
 Ku mbuga nkoranyambaga Claire Uwamahoro akoresha La Claire



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113889/claire-uwamahoro-yishimanye-nabanyamideli-bamamaye-barimo-adut-akech-na-kortajarena-113889.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)