Clarisse Karasira yakoranye indirimbo Ubuntu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibaye indirimbo ya kabiri Clarisse Karasira asohoye kuva yajya gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie, nyuma y'indirimbo 'Ku Munara' ihimbaza Imana yakoranye na Liza Kamikazi wabaye 'marraine' we.

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 9 Mutarama 2022, ni bwo Clarisse Karasira yabwiye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Ubuntu' yakoranye na Himbaza Club, asaba kuyireba.

Iyi ndirimbo ni umusogongero wa Album ya kabiri Clarisse Karasira amaze imyaka ibiri atunganya, agiye gusohora mu minsi iri imbere.

'Ubuntu' yatangiye kuyikorana na Himbaza Club mu 2020 nyuma y'uko abamenye binyuze mu irushanwa rya East Africa's Got Talent, aho bagarukiye mu cyiciro kibanziriza icya nyuma (Semi-finals).

Clarisse Karasira yabwiye INYARWANDA ko yakunze uburyo Himbaza Club basusurutsa ibirori bituma ashaka gukorana nabo iyi ndirimbo, ariko yari asanzwe akunda ingoma ndundi cyane.

Avuga ko 'mu birangamuco by'u Burundi nkunda umutima w'abarundi hagakurikiraho ingoma zabo'.

Kuva mu 2014, ingoma z'u Burundi zanditse mu irage ndangamuco rya UNESCO nk'umwihariko w'iki gihugu.

Clarisse avuga ko agize igitekerezo cy'indirimbo 'Ubuntu' yayibonye nk'indirimbo ikeneye uruvange rw'imico y'abantu, kugira ngo ishingiro ry'igitekerezo cyayo gisobanuke neza. Ati 'Nibwo natekereje kuri ba basore banyizihiye, Club Himbaza.'

Uyu muhanzikazi avuga ko indirimbo 'Ubuntu' ari indirimbo ishimangira igitekerezo cya ndiho kuko uriho yakomoye muri Afurika y'Epfo.

Ni indirimbo avuga ko bakoze bashaka kwibutsa buri wese ko umuntu ari nk'undi. Ati 'Turashaka kwibutsa abantu ko buri wese afite uburenganzira bwo kubaho neza nk'undi, ntawe ukwiye gukandamizwa n'undi muri ubu buzima. Ko kubaho ari ukubana, abantu ari magirirane.'

Clarisse anavuga ko iyi ndirimbo itsimbataza 'umuco w'ububanyi n'abandi, abaturanyi bakabana batishishanya badapfa ibintu bidasumba ibibahuza'.

Uyu muhanzikazi anavuga ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo, cyashyigikiwe n'uko muri iki gihe 'bisa n'aho buri wese yihugiyeho'.

Mu buryo bw'amajwi, iyi ndirimbo yakozwe na Top Hit on the Keys naho amashusho yakozwe na Bless The World Music.


Clarisse Karasira yakoranye indirimbo 'Ubuntu' na Himbaza Club itsinda rigizwe ahanini n'Abarundi b'impunzi baba mu Rwanda

Itsinda Himbaza Club ryagaragaye mu irushanwa "East Africa's Got Talent" rivuza ingoma mu buryo bwa Kirundi

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UBUNTU' YA CLARISSE KARASIRA NA HIMBAZA CLUB
">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113323/clarisse-karasira-yakoranye-indirimbo-ubuntu-na-himbaza-club-yibutsa-ko-kubaho-ari-ukubana-113323.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)