Umuhanzikazi Clarisse Karasira kuri ubu urimo kubarizwa muri leta zunze ubumwe za Amerika aho yagiye kubana n'umugabo we, yatangaje ko indirimbo Muzadukumbura ya Nel Ngabo na Fireman ari imw mu ndirimbo nke yarebye ikamuriza bitewe n'ubutumwa burimo. Ibi Clarisse Karasira yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram.
Clarisse Karasira yagize ati '#Muzadukumbura ni INDIRIMBO iri muri nke naba nararebye nkarira. Guhanga biratuvuna, bikaduhenda, Kandi ni umuhamagaro udasanzwe. Abahanzi ni imboni zabo bahangira. Bityo, baba bakwiye kubahwa, gushyigikirwa ndetse no gushimirwa bariho. Iyi ndirimbo yigishe abagafashije abahanzi bakirengagiza nkana, abaca intege abahanzi, cyangwa bakababwira amagambo atesha agaciro uyu mwuga. Indirimbo Kandi icyebure abahanzi basebya uyu mwuga binyuze mu mihangire idahwitse cyangwa imyitwarire itaboneye. Mwakoze cyane @nelngabo @fireman_vayo Guhanga INDIRIMBO ikomeye nkiyi @kinamusic_record muri inkingi @clementishimwe mwakoze cyane. Komeza uruhuke neza dear Jaypolly'.