#Covid19: Perezida wa Botswana Mokgweetsi Masisi yishyize mu kato #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Perezida wa Botswana Mokgweetsi Masisi
Perezida wa Botswana Mokgweetsi Masisi

Dipowe yavuze ko Visi Perezida, Slumber Tsogwane, azaba akora inshingano za Perezida kugeza hagize ikindi gitangazwa mu gihe Masisi ari mu kato.

Ubwandu bushya bwariyongereye cyane muri iki gihugu gikize ku mabuye y'agaciro ya Diyama giherereye mu majyepfo ya Afurika kuva virusi nshya yihinduranyije, Omicron, ibonetse mu mwaka ushize.

Icyakora abayobozi bashinzwe ubuzima baravuga ko umubare w'abantu bashyirwa mu bitaro utazamutse.

Botswana yabashije gukingira byuzuye 71% by'abaturage bemerewe gufata urukingo, ni ukuvuga abaturage bagera muri miliyoni imwe n'ibihumbi magana atatu.




Source : https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid19-perezida-wa-botswana-mokgweetsi-masisi-yishyize-mu-kato

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)