Dr Nsabimana wayoboraga RURA yagizwe Minisitiri w'Ibikorwaremezo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dr Nsabimana wagizwe Minisitiri w'Ibikorwaremezo yari amaze igihe ari Umuyobozi Mukuru w'Urwego Ngenzuramikorere, RURA.

Mu Ukuboza 2020, nibwo Dr Nsabimana yahawe inshingano zo kuyobora RURA, nyuma y'uko yari amaze igihe ari Umuyobozi wungirije w'Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n'Ibikorwaremezo.

Amb. Gatete Claver wari umaze imyaka ine ari Minisitiri w'Ibikorwaremezo yahawe inshingano nshya agirwa Ambasaderi w'u Rwanda mu Muryango w'Abibumbye i New York.

Mu mpinduka zakozwe muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo kandi Eng. Patricia Uwase wari Umunyamabanga Uhoraho muri iyi minisiteri yahinduriwe imirimo agirwa Umunyamabanga wa Leta.

Ibyo wamenya kuri Dr Nsabimana

Dr Nsabimana wagizwe Minisitiri w'Ibikorwaremezo ni umuhanga mu bijyanye na 'Civil Engineering' ndetse ni na byo afitemo Impamyabumenyi y'Ikirenga, PhD.

Uyu mugabo yize 'Civil Engineering' muri Kaminuza y'u Rwanda, aho yaboneye impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri mu 2005.

Dr Nsabimana yakomereje amasomo muri Kaminuza ya Kyung Hee yo muri Koreya y'Epfo, aho mu 2010 yaboneye icyarimwe Masters na PhD muri 'Civil Engineering'.

Muri Kamena 2015, Dr Nsabimana yabonye Impamyabumenyi y'Ikirenga muri 'Civil Engeneering' yibanda ku bijyanye n'ibikorwaremezo byo gutwara abantu n'ibintu.

Ubwo yari arimo gukurikirana amasomo ya PhD, Dr Nsabimana yakoze ubushakashatsi ndetse yandika inyandiko zanyuzwaga mu bitangazamakuru bitandukanye.

Ubushakashatsi bwe bwibanda cyane ku bikorwaremezo byifashishwa mu gutwara abantu n'ibintu birimo ingendo zo mu kirere, za gari ya moshi, ibikorwaremezo byo mu Mijyi n'ibindi.

Mu mirimo yakoze harimo kuba kuva muri Nzeri 2015 kugeza mu Ugushyingo 2018 yari umwarimu wigisha Civil Engineering muri IPRC-Kigali.

Yabaye kandi umwarimu nk'akazi kadahoraho muri Kaminuza ya Jomo Kenyatta, INES Ruhengeri ndetse na Dedan Kimathi University.

Dr Nsabimana kandi yabaye Umuyobozi wa IPRC Karongi kuva mu Ugushyingo 2018 kugeza mu Ukwakira 2019, umwanya yavuyeho ajya kuba Umuyobozi Wungirije w'Umujyi wa Kigali ushinzwe Ibikorwaremezo.

Inama y'Abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame ku wa 14 Ukuboza 2020, yashyize mu myanya abayobozi barimo Dr Nsabimana wahawe inshingano zo kuyobora Urwego Ngenzuramikorera, RURA.

Dr Ernest Nsabimana yagizwe Minisitiri w'Ibikorwaremezo
Amb. Gatete Claver wari umaze imyaka ine ari Minisitiri w'Ibikorwaremezo yahawe inshingano nshya agirwa Ambasaderi w'u Rwanda mu Muryango w'Abibumbye
Eng. Patricia Uwase wari Umunyamabanga Uhoraho muri iyi minisiteri yahinduriwe imirimo agirwa Umunyamabanga wa Leta



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-nsabimana-wayoboraga-rura-yagizwe-minisitiri-w-ibikorwaremezo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)