Dusobanukirwe gutwita: impinduka zitandukanye ziba mu gihembwe cya 3 – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nubwo gutwita biba nyuma y'amasaha atarenga 24 uhereye igihe wakoreye imibonano ariko kugirango ibizami bigaragaze ko utwite bisaba kurindira byibuze iminsi 14 kuko niho umusemburo wa HCG (Human Chorionic Gonadotropin) uba wamaze kuba mwinshi ku buryo hose uhaboneka. Imikurire y'inda ishyirwa mu byiciro byitwa ibihembwe; bikaba ibihembwe bitatu buri cyose gifite amezi atatu.

Igihembwe cya 3 cyo gutwita gitangira inda igize ibyumweru 28 kugeza umugore abyaye.
Muri iki gihembwe ukeneye ingufu nyinshi dore ko ugomba no kuzigama izo uzakoresha usunika umwana umunsi wo kubyara.

Izo ngufu nta handi uzazikura hatari mu byo urya.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe imikurire y'umwana uri mu nda tunarebe ibyokurya ukeneye cyane mu gihembwe cya 3.

Imikurire y'umwana uri mu nda mu gihembwe cya 3

Amezi 7

Umwana akomeza gukura haba mu burebure no mu bunini kandi umubiri we utangira kuzigama urugimbu (ibinure) uzakoresha amaze kuvuka.

Imyumvire nayo iriyongera kandi aba abasha kumva ibibera hanze byose.

Ahindagura uko ameze mu nda buri kanya kandi ibibaye kuri nyina byose, ijwi runaka, agahinda no kwishima, byose umwana agaragaza ko yabimenye. Iyo uri mu mwijima no mu rumuri nabyo arabimenya.

Rwa ruzi aba arimo rutangira kugenda rugabanyuka.

Uyu mwana iyo bibaye ngombwa ko avuka abasha kubaho rwose. Icy'ingenzi ni uko bamushyira muri bya byuma bimushyushya.

Amezi 8

Umwana mu nda akomeza gukura mu bunini no mu gihagararo kandi akomeza kuzigama ibinure byinshi mu mubiri.

Kwinyagambura biriyongera kandi biba bigaragarira noneho buri wese kuko ntihaca akanya kanini atinyeganyeje.

Kuri aya mezi ubwonko bwe burakura bidasanzwe kandi aba abasha kureba no kumva.

Ibice byo mu mubiri imbere biba biri gukora neza byose uretse ibihaha biba bitarakora neza.

Amezi 9

Mu kwezi kwa 9 akomeza gukura ndetse n'ibihahabikarangiza gukura no gukomera.

Ibyumviro bye biba bikora neza kuko aba ashobora guhumbya, guhumiriza, guhindukiza umutwe no kugaragaza ko yumvise urusaku, abonye urumuri cyangwa ukoze ku nda.

Uyu mwana aba yiteguye kuza ku isi.

Muri uku kwezi niho umwana acurama akareba hasi neza gusa bitangira inda ifite amezi 6 agenda ahindukira buhoro buhoro, noneho muri uku kwezi aba acuramye neza umutwe ureba aho azanyura avuka.

Aba yiteguye kuvuka, gusa hari abana barinda bageza aya mezi bataracurama akaba yacurama mu cyumweru cyanyuma cyangwa akarinda ageza igihe cyo kuvuka ataracurama, imwe mu mpamvu zishobora gutuma umugore abagwa.

Nyuma y'aha rero umugore utwite aba akwiye kwitegura ko isaha n'isaha yakumva ibise.

Intungamubiri ukeneye n'aho uzazikura

1.Imbuto

Imbuto cyane cyane izisaruwe ako kanya ziba zikungahaye kuri vitamini C ikaba igira uruhare mu gukomera no gukura kw'ingobyi umwana aba arimo. Iyi vitamini kandi ituma umubiri ukurura ubutare mu byo urya bikanongerera ingufu ubudahangarwa. Mu mbuto izo usabwa kwibandaho cyane ni imineke, amacunga, watermelon n'inkeri. Niba ufite akazi, ni byiza kuba warya izi mbuto hagati y'ifunguro rya mu gitondo n'irya ku manywa.

2.Ibishyimbo

Ibishyimbo bikungahaye ku butare kandi binabonekamo vitamini B1 na za fibres. Ushobora kubirya ku bindi biryo, kubikoramo isupu cyangwa kubikoramo igikoma.

 

3.Salade y'imboga

Iyi salade ni nziza kuko iba ikungahaye kuri za vitamini zinyuranye. Wakoresha inyanya, radis, beterave, amashu ugakamuriraho indimu. Cyangwa ugakoresha apple cider vinegar mu mwanya w'indimu. Izindi mboga wakitaho ni epinari gusa zo wanazitogosa.

4.Utubuto duhekenywa

Utu tubuto duhekenywa tuba dukungahaye kuri vitamini B1, poroteyine n'ibinure bya Omega-3. Muri two twavuga ubunyobwa, ibihwagari, inzuzi z'ibihaza, sezame, n'utundi tubuto.

5.Ingano zuzuye

Si ingano gusa ahubwo impeke zuzuye muri rusange ni isoko nziza y'ingufu umubiri ukeneye. Ikindi kandi zinakurinda impatwe. Ushobora kurya umugati wazo kunywa igikoma cyazo,… Izo mpeke twavuga uburo, amasaka, ibigori, umuceri.

6.Salade ya avoka

Iyi ushatse wanayita salade y'imbuto ariko avoka ikaba igomba kutaburaho. Avoka iguha vitamini A, B zinyuranye, C, E, ndetse inakize kuri B9. Wavanga n'imyembe, amacunga cyangwa urundi rubuto rwose ushaka.

7.Amashu

Amashu mu moko yayo yose ni isoko ya vitamini C na K. Ushobora kuyatogosa, kuyarya nka salade wavanzeho igitunguru, tungurusumu se, cyangwa ukayanyuza ku muriro uyakaranga ariko ntashye.

8.Amafi

Igihembwe cya 3 ubwonko bw'umwana buba bukura cyane. Akenera rero ibinure bya Omega-3 na DHA bikaba biboneka mu mafi cyane cyane salmon na sardine na tuna ukayateka ariko agashya neza kandi nturenze 2 mu cyumweru.

9.Amagi

Tuyasangamo choline ifasha mu ikorwa ry'uturemangingo tw'umwana no gutuma ubwonko bwe bwibuka bukura. Binagabanya kuba yazagira ibyago byo kurwara impyiko n'impindura. Amagi kandi yuzuyemo poroteyine zinyuranye. Igi ritogosheje rimwe ku munsi rirahagije.

10.Ipapayi ihiye neza

Nubwo ari urubuto ariko rije ukwaryo. Naryo rikungahaye kuri vitamini C. Rinarimo fibre, potassium na vitamin B9. Akarusho k'ipapayi ni uko rikurinda ikirungurira giterwa no gutwita. Gusa ukarya irihiye neza kuko iridahiye ribamo pepsin ishobora gutera inda kuvuka hataragera cyangwa ikavamo.

11.Amata n'ibiyakomokaho

Ibi ni isoko nziza ya kalisiyumu ikaba izwiho kugira uruhare rukomeye mu ikorwa ry'amagufa. Ari wowe n'umwana muba muyikeneye.

12.Ibikungahaye ku butare

Ubutare bufasha mu ikorwa ry'amaraso kandi burinda kugira isereri bukanafasha ingobyi kwinjiza amaraso ahagije ku mwana. Tubusanga mu mboga zifite icyatsi cyijimye ibishyimbo, inyama y'iroti, n'umwijima.

13.Ibikize kuri folic acid

Nubwo hari aho twagiye tubibona ariko uyi vitamini irihariye dore ko irinda umwana kuzavukana ubumuga n'ubusembwa.
Amafunguro tuyisangamo ni avoka, epinari, impeke zuzuye, ibishyimbo n'amashaza.

Dusoza

Gutwita ni igihe kiba kitoroshye ku muryango muri rusange n'umugore by'umwihariko. Iyo ari inda ya mbere ho biba ari ibindi dore ko uba utaramenya byinshi.

Niyo mpamvu kumenya izi mpinduka ari ingenzi.

Src: umutihealth



Source : https://yegob.rw/dusobanukirwe-gutwita-impinduka-zitandukanye-ziba-mu-gihembwe-cya-3/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)