East African Christian College yahize kuba igicumbi cy'uburezi n'indangagaciro ziboneye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni Kaminuza Nshya kuko yemejwe n'Inama y'Abaminisitiri mu Ukuboza 2020. Kugeza ubu itanga amasomo atandukanye arimo Ubuhanga mu mikurire y'abana (Children Development) Iyobokamana (Theologie), Gukurikirana no kugenzura ibikorwa by'amajyambere (Monitoring and Evaluation) n'ibindi bigezweho ku isoko ry'umurimo.

Iri shuri ribumbatiye indangagaciro za gikirisitu, rifite intego yo kuba ipfundo ry'ubumenyi n'ubuhanga ndetse no guca burundu inyigisho z'ubuyobe zigaragara mu matorero n'amadini anyuranye muri iki gihe.

Umuyobozi Mukuru wa East African Christian College, Rev. Prof Viateur Ndikumana, yabwiye IGIHE ko nubwo ari urugendo rutoroshye, biteguye gukora cyane mu rwego rwo kugera ku ntego biyemeje.

Yagize ati 'Kuba icyitegererezo ni umurimo utoroshye. Ikizatuma tubigeraho ni indangagaciro. Turi gushyira imbaraga ku ndangagaciro za gikirisitu n'iza Kinyarwanda kuko burya ni ibintu bigendana cyane.'

' Kugira ngo tubigereho ni abarimu beza kandi bafashwe neza ndetse n'uburyo turi guteganya gufatanya n'izindi Kaminuza. Ikindi kandi ni ukwimakaza imyigishirize igezweho yo kwifashisha uburyo bw'ikoranabuhanga.'

Yakomeje agira ati 'Hari n'ikigega dufite cyo gufasha abanyeshuri batishoboye tubaha buruse zo kwiga. Ikindi tuzashyiramo imbaraga cyane ni ubushakashatsi ku buryo ibyo tuzaba twigisha bizaba byubakiye kuri bwo.'

Yavuze ko mu gihe kidatinze hazaba higishirizwa n'amasomo ajyanye n'Ubuvuzi, Uburezi ndetse na Siyansi.

Kimwe mu bizatuma iri shuri rigera ku ntego ryihaye, ngo ni uko ubuyobozi bw 'Itorero Anglican ry'u Rwanda burangajwe imbere na Archbishop Dr Laurent Mbanda bwarishyize ku mwanya w'imbere mu bikorwa by'Itorero muri iyi minsi.

Rifite kandi umwihariko wo kuba ari ryo shuri ryigenga riri mu mujyi wa Kigali ryatangiriye ku butaka bwaryo bungana na hegitare 15 kandi ricumbikira abanyeshuri baryigamo.

Rifite ibikorwa remezo binyuranye birimo n'inyubako zitezweho kubyara amafaranga ashobora gutunga abarimu hadashingiwe gusa ku mafaranga abanyeshuri bishyuye.

Ryitezweho kurandura inyigisho z'ibinyoma

Kuba ari Kaminuza yashinzwe n' Itorero byatumye mu masomo ahatangirwa hashyirwamo icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Iyobokamana (Theologie) hagamijwe ko abakozi b'amatorero bagira ubumenyi buhagije.

Bijyanye n'Itegeko ryo ku wa 31 Kanama 2018 rigena imitunganyirize n'imikorere by'imiryango ishingiye ku myemerere risaba ko abayobozi mu matorero bagomba kuba bafite impamyabumenyi ya kaminuza mu by'iyobokamana cyangwa indi mpamyabumenyi ya kaminuza hiyongereyeho impamyabushobozi yemewe mu byerekeye iyobokamana kandi yatanzwe n'ishuri ryemewe.

Hari kandi na PostGraduate Diploma muri Tewolojiya aho abasanzwe bafite icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu yandi masomo bashobora kwiga umwaka umwe , ibintu utapfa gusanga henshi muri Kaminuza zo mu Rwanda.

Muri iri shami rya Theologie, Kaminuza yakira abashaka kuba abavugabutumwa, abasanzwe bakora uwo murimo n'abasanzwe ari abayobozi mu matorero atandukanye, kuko Kaminuza ubwayo itakira abanyeshuri ishingiye ku idini cyangwa itorero babarizwamo.

Rev. Prof. Viateur Ndikumana yagaragaje ko kwigisha abapasiteri n'abavugabutumwa mu matorero biba bikenewe kuko bibaha umuyoboro ufatika bagakora ibyo bize kandi bafitiye umuhamagaro.

Amacumbi y'abanyeshuri yubatswe mu buryo bugezweho
Amasomo ajyanye n'Iyamamazabikorwa nayo ari mu ahatangirwa
Abiga iyobokamana baba bafite ibitabo byo gusoma kandi bikubiyemo ubwenge
Hari amahumbezi ava mu biti biganje byubatse mu busitani bw'ishuri
Hari isomero rikungahaye ku bumenyi bujyanye n'amasomo ahigishirizwa
Hari ikibuga kinini gikinirwaho imikino inyuranye
Hari na hahunda yo kubaka irerero kugira ngo abanyeshuri bajye bahatangirira bakiri bato
Icungamutungo n ibaruramari nayo arahigishirizwa
Icyumba cya Mudasobwa abanyeshuri bakoresha mu rwego rwo kubafasha mu bushakashatsi
Imirimo yo kubaka irerero igeze ahashimishije
Ni Ishuri rifite amacumbi agezweho ku banyeshuri biga ba mu kigo
Iri Ishuri riherereye mu Karere ka Kicukiro Umurenge wa Masaka urenze gato ku bitaro bya Masaka
Hari isomero ryagutse kandi rifite amateka akomeye
Iyi stade bifuza no kuba bayikodesha ku makipe adafite ibibuga yo mu cyiciro cya mbere cy'umupira w'amaguru mu Rwanda
Nk'ishuri rishingiye ku iyobokamana, hari n'urusengero ku buryo igihe kigera abanyeshuri n 'abakozi bakajya guhimbaza Imana
Iri shuri ryifuza kuba igicumbi cy'uburezi bushingiye ku iyobokamana
Ugeze mu isomero ryabo usanga harimo ibitabo bitandukanye bibumbatiye ubumenyi
Umwihariko waryo ni uko ryatangiriye ku butaka bwaryo bwite



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/east-african-christian-college-yahize-kuba-igicumbi-cy-uburezi-n-indangagaciro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)