Ethiopia yasabye ko hakorwa iperereza ryimbitse ku muyobozi wa OMS #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus
Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus

Guverinoma imushinja kwivanga mu bibazo byayo iti: 'Yivanze mu bikorwa bya Ethiopia ndetse n'umubano wa Ethiopia ifitanye na Leta ya Eritrea'

Ethiopia itangaje ibi nyuma y'uko uwo muyobozi aherutse gutangaza ko ubuzima muri Tigray, Intara iherereye mu majyaruguru ya Ethiopia bumeze nabi, ndetse ashinja Guverinoma ko yabangamiye ibikorwa byo kugeza imiti muri iyo ntara.

Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus ukomoka muri Ethiopia by'umwihariko mu gace kibasiwe n'intambara ka Tigray yahoze ari Minisitiri w'ubuzima muri Guverinoma ya mbere yabanje yari iyobowe n'ishyaka rya Tigray People Liberation Front.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Guverinoma kenshi yagiye ishinja abo yita inyeshyamba zihanganye na Leta zo muri Tigray kubangamira ibikorwa byo kugeza imfashanyo ku bazikeneye.

Ni mu gihe impande zombi zagiye zishinjwa gutera no kwambura ibikoresho byagemuraga imfashanyo mu gihugu.

Byumwihariko ariko Addis Ababa yo ishinja Dr Tedros gushyigikira inyeshyamba zo muri Tigray mu bikorwa by'intambara nyamara Tedros we akabihakana.




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/ethiopia-yasabye-ko-hakorwa-iperereza-ryimbitse-ku-muyobozi-wa-oms

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)