Mu gihe byavugwaga ko ikipe ya Etoile de l'Est yo mu karere ka Ngoma yamaze kumvikana n'umutoza Etienne Ndayiragije, byaje kurangira ikipe ya Bugesera Fc ari yo isinyishije uyu mutoza, mu gihe yamaze gutandukana na Abdu Mbarushimana.
- Etienne Ndayiragije yerekeje muri Bugesera FC
Etienne Ndayiragije yaherukaga gutoza mu Rwanda muri shampiyona ishize, aho yatozaga ikipe ya Kiyovu Sports nyuma ikaza kumusezerera, yanatoje amakipe arimo arimo Vital'O y'i Burundi , atoza KMC Mbao City na AZAM FC zo muri Tanzania, ndetse anatoza ikipe y'igihugu ya Tanzania.