Etoile de l'Est yitegura gusura ikipe ya Espoir FC yahagaritse abakinnyi 4 bazira imyitwarire itari myiza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe shampiyona y'u Rwanda mu bagabo mu kiciro cya mbere yitegurwa gusubukurwa uhereye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Mutarama 2022 hakinwa umunsi wa 12, Ikipe ya Etoile de l'Est yamaze gutangazako yahagaritse abakinnyi bane bazira imyitwarire itari myiza.

Nk'uko byemejwe n'ubuyobozi bw'iyi kipe ibarizwa mu ntara y'i Burasirazuba mu karere ka Ngoma, hahagaritswe abakinnyi bane aribo Harerimana Jean Claude uzwi nka Kamoso, Nzabanita David uzwi nka Saibath, Kibengo Jimmy ndetse na ahamanyi Boniface.

Aba bakinnyi bose bakaba bazira imyitwarire itari myiza bagaragaje ubwo batindaga gutangira imyitozo ku gihe kimwe na bagenzi babo ubwo biteguraga gukina umunsi wa 12 wa shampiyona aho kuri uyu wa gatandatu bagomba gukina na Espoir FC yo mu karere ka Rusizi.

Kugeza ubu Etoile de l'Est ihagarittse aba bakinnyi iri ku mwanya wa 14 n'amanota 8, mu mikino 11 ya shampiyona imaze gukina yatsinze imikino 2 inganya indi 2 ndetse itakaza imikino 7.
Uko imikino y'umunsi wa 12 iri buze gukinwa:
Kuwa gatandatu, tariki ya 15 Mutarama 2021:
Etincelles FC vs Marine FC
AS Kigali vs Rutsiro FC
Rayon FC vs Musanze FC
Espoir FC vs Etoile de l'Est

Ku cyumweru, tariki ya 16 Mutarama 2021:
Gorilla FC vs Bugesera FC
Kiyovu SC APR FC

Kuwa mbere, tariki ya 17 Mutarama 2021:
Gasogi vs Gicumbi
Mukura vs Police

The post Etoile de l'Est yitegura gusura ikipe ya Espoir FC yahagaritse abakinnyi 4 bazira imyitwarire itari myiza appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/etoile-de-lest-yitegura-gusura-ikipe-ya-espoir-fc-yahagaritse-abakinnyi-4-bazira-imyitwarire-itari-myiza/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=etoile-de-lest-yitegura-gusura-ikipe-ya-espoir-fc-yahagaritse-abakinnyi-4-bazira-imyitwarire-itari-myiza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)