FERWABA yibukije amakipe ko agomba gutanga urutonde rw'abakinnyi bitarenze uyu wa gatatu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nk'uko bigaragara mu butumwa bwohererejwe amakipe bwashyinzweho umukono na Jabo Landry ushinzwe ibikorwa muri iyo Federasiyo, buvuga ko amakipe azitabira pre-season tournament agomba gutanga urutonde rw'abakinnyi azakoresha kandi rusinyeho bitarenze ku itariki uyu wa gatatu saa kumi n'imwe (17:00), ikipe itazubahiriza igihe ikazafatwa nk'itazitabira.

Bugira ati 'Bwana/Madame muyobozi, tunejejwe no kubandikira twibutsa bwa nyuma ibyo twari twabasabye aribyo 'list' isinyweho n'abakinnyi bazabakinira muri pre-season na gahunda y'imyitozo bitarenze ejo ku wa Gatatu tariki ya 26 Mutarama 2022 saa kumi n'imwe z'umugoroba'.

'Icyitonderwa: Ikipe izarenza itariki n'isaha ntarengwa itaratanga ibyasabwe hejuru, izafatwa nk'itazitabira pre-season.'

REG BBC niyo ibitse iki gikombe
REG BBC niyo ibitse iki gikombe

Nk'uko bigaragara mu itangazo, biteganyijwe ko iri rushanwa rizatangira tariki ya 28 mutarama 2022 mu bagabo n'abagore, ndetse rikazajya ribera mu bibuga bya Stade nto y'Iremera (Petit Stade) n'ikibuga cya IPRC ya Kigali.

Dore uko amakipe agabangije mu matsinda

Abagabo

Itsinda A Itsinda B

- REG -Patriots
- IPRC Kigali -Tigers
- UGB -APR
- IPRC Huye -Shoot 4 Stars

Abagore

Itsinda A Itsinda B

- REG -The Hoops
- APR -UR Huye
- IPRC Huye -UR CMHS

Mu bagore IPRC Huye niyo ibitse igikombe giheruka
Mu bagore IPRC Huye niyo ibitse igikombe giheruka

Mubagabo REG BBC niyo ibitse iki gikombe yatwaye nyuma yo gutsinda IPRC ya Kigali amanota 67-53. Naho mubagore iki gikombe kibitswe na IPRC HUYE yatwaye nyuma yo gutsinda The hoops Rwanda amanota 71 kuri 59.




Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/basketball/article/ferwaba-yibukije-amakipe-ko-agomba-gutanga-urutonde-rw-abakinnyi-bitarenze-uyu-wa-gatatu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)