FERWAFA yahagaritse KNC inamuca amafaranga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Komisiyo ishinzwe imyitwarire ya FERWAFA, yafatiye perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC] ibihano byo gusiba imikino 4 n'ihazabu y'ibihumbi 100 kubera gusebya perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal.

Inama ya Komisiyo ishinzwe imyitwarire muri FERWAFA yateranye ku wa Gatatu tariki ya 19 Mutarama 2022 yasanze Perezida wa Gasogi United bwana Kakooza Nkuriza Charles yarakoze amakosa yo gusebya Perezida wa Kiyovu SC bwana Mvukiyehe Juvenal nyuma y'umukino wahuje Ikipe ya Gasogi United na Gorilla FC.

Komisiyo yamuhanishije gusiba imikino ine (4) n'ihazabu y'ibihumbi ijana (100.000 FRW).

Uyu mukino wabaye tariki ya 17 Ukuboza 2021 ubwo wari urangiye Gasogi United itsinzwe na Gorilla FC, perezida wa Gasogi United yabajijwe niba ataba yagurishije umukino nk'uko bivugwa ko hari abayobozi b'amakipe bagurisha imikino, yasubije ko ibyo byabazwa perezida wa Kiyovu Sports kuko ari we bivugwa ko ubikora.

Komisiyo kandi yasanze Perezida wa Gasogi United, bwana Kakooza Nkuriza Charles yaratesheje agaciro umusifuzi wo hagati bwana Ahishakiye Balthazar ku mukino ikipe abereye umuyobozi yahuyemo na Police FC tariki ya 29 Ukuboza 2021 bityo akaba ahanishijwe guhagarikwa imikino ine (4) mu mupira w'amaguru isubitsweho ibiri (2) n'ihazabu y'ibihumbi mirongo itanu (50.000 FRW).

Inama kandi ya Komisiyo ishinzwe imyitwarire muri FERWAFA yateranye ku wa Gatandatu tariki ya 8 Mutarama 2022 yafatiye ibihano ikipe ya Etincelles FC ndetse n'abakinnyi bayo Bizimana Omar, Mudeyi Souleyman na Uwihoreye Ismael kubera imyitwarire idahwitse bagaragaje ku mukino Etincelles FC yakinnye na AS Kigali ku itariki ya 12 Ukuboza 2021.

Banganyije 1-1, ntibishimiye ko umusifuzi yongeyeho iminota 10 nayo ikarangira maze AS Kigali ikishyura igitego ku munota wa 13 w'inyongera, Etincelles yose yahise yirundira ku basifuzi bawusifuye polisi iratabara ni nayo yasohotse ibaherekeje muri Stade Umuganda ahari habereye uyu mukino.

Komisiyo ishinzwe imyitwarire yasanze abafana b'Ikipe ya Etincelles FC bararengereye bagashaka kwihanira amakosa y'abasifuzi kandi hari inzego zishinzwe kugenzura imisifurire bityo ikipe ikaba yahanishijwe igihano cyo kudakinira umukino umwe ku kibuga isanzwe yakiriraho nyuma yo kumenyeshwa iki cyemezo.

Komisiyo kandi yasanze abakinnyi batatu ba Etincelles FC bararengereye bagashaka kwihanira amakosa y'abasifuzi kandi hari inzego zishinzwe kugenzura imisifurire bityo abakinnyi Bizimana Omar, Mudeyi Souleyman na Uwihoreye Ismael bakaba bahanishijwe buri wese kudakina imikino ibiri (2) hamwe n'ihazabu y'ibihumbi icumi (10.000 FRW).

KNC yahagaritswe imikino 4 atagera muri Stade



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yahagaritse-knc-inamuca-amafaranga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)