Gakenke: Umuntu umwe yaburiwe irengero mu mpanuka y'ubwato yabereye muri Nyabarongo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney, yabwiye IGIHE ko abantu 33 bari muri ubu bwato bwombi bose babonetse, ariko hakagira umuntu umwe uburirwa irengero.

Yagize ati 'Dukeka ko umwe ari we wapfuye kuko niwe waburiwe irengero kuko ubwato bumwe bwarimo abantu bagiye kurema isoko mu Karere ka Muhanga, noneho bugongana n'ubundi bwari buzanye abaturage mu Karere ka Gakenke.'

Uyu muyobozi yatanze ikizere cy'uko mu minsi iri imbere, hazajya hakoreshwa ubwato bw'Ingabo z'u Rwanda zirwanira mu mazi bufite ubushobozi, kugira ngo bujye bwambutsa abaturage.

Uyu muyobozi kandi yashimangiye ko ibijyanye no gukoresha ubwato ahasenywe ikiraro gihuza Akarere ka Muhanga n'aka Gakenke byahagaritswe kugira ngo kibanze gisanwe.

Nyuma y'uko iyi mpanuka ibaye, ubuyobozi bw'Intara y'Amajyaruguru bwavuze ko bwafashe icyemezo cyo guhagarika ikoreshwa ry'ubwato mu mugezi wa Nyabarongo mu gice gihuza Akarere ka Muhanga n'aka Gakenke.

Umugezi wa Nyabarongo wabereyemo impanuka y'ubwato umuntu umwe aburirwa irengero



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gakenke-umuntu-umwe-yaburiwe-irengero-mu-mpanuka-y-ubwato-yabereye-muri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)