Gasabo : Umugabo yiriwe yerekana akenda k'imbere k'umugore we yafashe ubwo yasangaga amuca inyuma #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo yabwiye Radio/Tv1 ko ku Cyumweru tariki 16 Mutarama 2022 yageze mu rugo rwe asangayo abana gusa, ababajije aho umugore we ari bamubwira ko batazi aho yerekeje.

Uyu mugabo n'amakenga menshi yatangiye gushakisha umugore we, aza kumusanga mu birombe bisanzwe bicukurwamo amabuye y'agaciro aryamanye n'undi mugabo bamubonye bakizwa n'amaguru.

Ati 'Njyewe nagiye nkimara kuhagera umugabo arampamagara ngo Boss bite, nanjye nti byiza, aba arangwiriye, aransunika areba ha handi yari yashyize amapantaro ye, ahita ayafata amanuka yirukanka yambaye ubusa nsigarana n'umugore, natoraguye na mayo [avuga umwenda we w'imbere], ubu ndacyanayibitse].'

Yakomeje ati 'Nanze kuyikuramo kuko iki ni icyaha gikomeye cyane ntashobora kumubabarira. Nta muntu wamunyeretse, njyewe namwifatiye gutya.'

Uwafashwe n'umugabo we avuga ko nta cyemeza ko ari umugabo we ndetse ko yamucaga inyuma kuko adashoboye kuzuza inshingano z'abashakanye nk'uko abyifuza.

Ati 'Mbyaye kabiri, iwacu ntibazi ko ngira umugabo. Ariyita ko se ari umugabo wanjye mu buhe buryo ? Njye nta mugabo ngira, kubyarana se ni we wenyine nabyariye ? Nabyariye abagabo babiri, muri abo nta mugabo urimo wanjye. Uwo nzajya mbona wese nzajya muha.'

Uyu mugore yavuze ko umugabo we atamuhagije ari yo mpamvu yafashe icyemezo cyo kumuca inyuma.

Uyu mugabo nyuma yo kumufata amuca inyuma yavuze ko adashobora gukomeza kubana na we.

Amakimbirane ashingiye ku gucana inyuma akunze kugaragara mu miryango ari nabyo bishobora gukurura imfu za hato na hato, ubuyobozi bukaba bufite umukoro wo kwegera imiryango iyafitanye.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Gasabo-Umugabo-yiriwe-yerekana-akenda-k-imbere-k-umugore-we-yafashe-ubwo-yasangaga-amuca-inyuma

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)