Gatsibo: Abiganjemo abagore birukanywe muri Tanzania bagiye kubakirwa inzu bamurikiramo ibyo bakora - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni inzu igiye kubakwa ku muhanda mushya wa kaburimbo winjira muri Pariki y'Igihugu y'Akagera ugiye kubakwa mu Karere ka Gatsibo ukazaba uca mu Murenge wa Rwimbogo mu Kagari ka Munini aho abo bagore basanzwe bakorera ubudozi n'ubukorikori bwabo.

Mu ntangiriro z'iki Cyumweru Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Gasana Emmanuel ndetse n'Umugenzuzi Mukuru w'Iyubahirizwa ry'Ihame ry'Uburinganire mu Rwanda, Rose Rwabuhihi basuye iri tsinda bishimira intambwe rimaze gutera basaba ubuyobozi bw'Akarere kubafasha bakabubakira aho bakorera.

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko hari gukorwa inyigo y'inzu bazabubakira kandi ngo izaba ijyanye n'igihe ku buryo abazakoresha uyu muhanda bazaba bari mu bakiliya babo.

Ati "Turimo turakora inyigo, turatekereza ko yaba inzu itari iyo gukoreramo ubukorikori gusa, hariya hagiye guca kaburimbo kandi izaba ari inzira ijyana ba mukerarugendo muri Pariki, turashaka kuhubaka inzu izaba irimo ibintu byinshi ku buryo ba mukerarugendo bose bazajya bahibona, ugura amavuta y'inka akayagura n'ibindi byinshi."

Yavuze ko amafaranga yo kuyubaka bamaze kuyabona hasigaye kuba hasozwa inyigo bagatanga isoko ku muntu wahita atangirana n'ingengo y'imari y'umwaka utaha ku buryo ngo izuzura mu gihe gito gishoboka.

Kayitesi Flora uyobora iri tsinda rigizwe n'abagore 35 yavuze ko kubakirwa inzu bamurikiramo ibyo bakora bizabafasha kubona aho babigurishiriza ndetse binabafashe mu kurushaho kumenyana.

Ati " Kutwubakira inzu bizadufasha cyane kuko ubundi twaboheraga ku zuba, imvura yagwa tugatatana tukajya kubikomereza mu ngo zacu, ubundi ugasanga guhuza imbaraga ntibigenze neza ariko nibatwubakira urubohero tuzajya duhuriramo dufashanye mu kubikora no gutezanya imbere."

Nyiragirimana Beatrice yagize ati " Njye nize kuboha imyenda nkanadoda ibitambaro by'imitako; akenshi tutarishyira hamwe ntabwo twabonaga abakiliya, ariko aho twatangiriye gukorera hamwe tugenda tubabona ku buryo nta wugisaba umugabo amafaranga yo kugura igitenge cyangwa ayo gukemura ibibazo byose byo mu rugo."

Nyirangirimana yakomeje avuga ko nibubakirwa inzu bazajya bamurikiramo ibyo bakora bizabafasha cyane ngo kuko batuye ahantu heza haca ba mukerarugendo.

Kuri ubu iri tsinda ribarizwamo abagore 35 biganjemo Abanyarwandakazi birukanywe muri Tanzania mu 2013 batujwe mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Rwimbogo.

Abagore bakora imirimo y'ubukorikori mu Karere ka Gatsibo bishimiye igitekerezo cyo kububakira aho bazajya bakorera
Mu byo bakora harimo no kuboha ibiseke



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-abiganjemo-abagore-birukanywe-muri-tanzania-bagiye-kubakirwa-inzu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)