Gatsibo: Guverineri Gasana yagaragaje ibanga ryo kwesa imihigo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho mu nama nyunguranabitekerezo yiga ku iterambere ry'Akarere ka Gatsibo yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 mutarama 2021, avuga ko iterambere rishingira ku bufatanye no gushyira umuturage ku isonga.

Ati "Gutekereza byagutse, guhagarara neza mu nshingano, kuguma ku ntego yawe nibyo bituma abantu badasobanya kandi bagahiga bafite n'icyo bagamije. Guhiga ni ishema ndetse ni n'ubutwari ukumva ko wawesa, rero nk'ubu iyo bemeye kujya mu mihigo bakareba ibibazo n'inshingano zabo zagutse, bakareba ibyihutirwa bagafatanya byayesa."

Umuyobozi w'Inama Njyanama y'Akarere ka Gatsibo, Sibomana Saidi, yavuze ko bageze ku rwego rwiza mu kwesa imihigo.

Ati "Turacyafite imihigo nk'ibiri tukiri inyuma ari nayo twakanguriraga abafatanyabikorwa ngo tuyese, harimo uwo kubakira no gusana inzu z'abaturage bari mu manegeka n'abari bafite inzu zitajyanye n'icyerekezo cy'igihugu twihaye kubisoza muri Werurwe."

Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ngarama, Rugengamanzi Stiven, yavuze ko abayobozi bagiye kongera imbaraga mu kwegera abaturage, bakarwanya ubukene ndettse bakongera imikoranire hagati y'inzego.

Guverineri Gasana yagaragaje ko kwita ku muturage ari ryo banga ryo gutera imbere no kwesa imihigo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-guverineri-gasana-yagaragaje-ibanga-ryo-kwesa-imihigo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)