Avuga ko iyo habonetse inzu y'ababyeyi ku kigo nderabuzima abantu bashobora kuba bahabyarira, akaba ari inyungu ku baturage no ku buzima bwabo.
Yongeraho ko henshi muri izi nzu z'ababyeyi zubatswe ku bigo nderabuzima haba harimo n'ibikoresho bigezweho bisanzwe mu bitaro.
Meya Gasana avuga ko ibi byakozwe mu rwego rwo gufasha ababyeyi kuko iyo batinze kubona iyo serivisi kubera ko ibari kure bashobora kuhagirira ingorane.
Ati "Iyo serivisi ayiboneye hafi bimurinda kuzahara no kuba yabura ubuzima bwe ndetse n'ubw'umwana atwite."
Ku bigo nderabuzima 19 bigize Akarere ka Gatsibo, bitanu nibyo bifite inzu z'ababyeyi ariko intego ikaba ari uko ibiri kure y'ibitaro bizaba byabonye iyi serivisi mugihe cy'imyaka hagati y'itatu cyangwa ine.
Agira ati "Izi zibonetse mu myaka ibiri gusa, bishobotse hagati y'imyaka itatu cyangwa ine n'ahandi zizaba zabonetse kugira ngo tugabanye ingendo ndende ku babyeyi."
Ikigo nderabuzima cya Gitoki nicyo giheruka kubona inzu y'ababyeyi mu mpera za 2021.
Mukamparirwa Maria, uwo yaje aherekeje ari mu bambere bahabyariye.
Avuga ko akibyara iyo serivisi bayibonaga ku kigo nderabuzima cya Kabarore nabwo ngo ari ahantu hatoya nabwo ngo bikaba byari bigoye ku batishoboye.
Agira ati "Ku gihe cyanjye twajyaga Kabarore, urumva udafite ubushobozi gutega ujyayo byari bigoye cyane. Icyo gihe naho hari hatoya ku buryo umuntu atisanzuraga. Umubyeyi wanjye naherekeje nagize Imana abyarira hano kandi yisanzuye."
Ikigo nderabuzima cya Gitoki mbere y'uko hubakwa inzu y'ababyeyi, hari indi nzu ntoya yifashishwaga ariko igahurirwamo n'abandi barwayi.
Bamwe bishimira ko inzu bubakiwe ari nini ku buryo umubyeyi abyara yisanzuye bitandukanye na mbere.
Bati 'Hari ubwo umubyeyi yashoboraga kubyara abandi baje kwivuza izindi ndwara bamureba, kubera ubuto bw'inyubako cyangwa agatinda guhabwa serivizi kubera ibitanda bicye ariko ubu ni byinshi dushimira Leta.'
Inzu z'ababyeyi zubakwa ku bigo nderabuzima ziba zirimo icyumba cy'ababyeyi bategerereza, ibyariro, ibitanda birenze bitanu, ubwogero n'ubwiherero.
Iyi nzu kandi itangirwamo serivisi zo gupima inda, kuboneza urubyaro n'ahatangirwa inkingo.