Gatsibo: Umuriro w'amashanyarazi bizejwe mu 2005 kugeza ubu ntibarawubona #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Umuriro w
Umuriro w'amashanyarazi bizejwe barahebye

Nduwumwe Pacifique avuga ko mu mwaka wa 2005, bizejwe umuriro w'amashanyarazi ndetse n'ibyangombwa bizifashishwa nk'amapoto birazanwa.

Gusa ngo baje gutungurwa babonye ya mapoto yajyanywe mu wundi mudugudu baturanye w'Akabuye, ariko nawo uhabwa mubazi ziri mu mazina y'umudugudu w'Akavumu.

Ati 'Bazanye amapoto n'imicanga hashize igihe baraza barabipakira, babijyana mu mudugudu w'Akabuye twegeranye. Ubu cash power bakoresha ziri mu mazina y'umudugudu wacu w'Akavumu ku buryo bigoye ko twe twawubona mu gihe hari abawufite mu izina ryacu.'

Avuga ko iki kibazo cyakomeje kuganirwaho mu nama zitandukanye ndetse n'ubuyobozi bw'akarere burabimenyeshwa, ikifuzo ari uguhabwa amashanyarazi kugira ngo bayakoreshe mu kwiteza imbere.

Ikirushaho kubashengura ngo ni uko ubu harimo gukorwa umuyoboro w'amashanyarazi unyura haruguru yabo, ujyanwa mu Karere ka Kayonza bahana imbibi.

Asaba ubuyobozi kubibuka bagahabwa umuriro, kugira ngo bawubyaze umusaruro mu bikorwa by'iterambere.

Agira ati 'Ubu insinga zijyana umuriro muri Kayonza ziraca mu mudugudu wacu. Rwose mwadukorera ubuvugizi natwe bakatwibuka kuko kubera gutura hagati y'imidugudu ifite umuriro, umwijima wose waje iwacu, duhorana impungenge z'abajura.'

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko kugira ngo umuriro w'amashanyarazi ugere kuri benshi kandi abamaze kuwubona bakore ibikorwa byabateze imbere babanje kongerera umushobozi uwari uhari, bakaba bageze ku kigero kiri hejuru ya 80% bayakura muri 'single phase' ashyirwa muri 'Three Phases'.

Insinga zibanyuraho zijya gucanira ahandi
Insinga zibanyuraho zijya gucanira ahandi

Avuga ko nibimara kurangira bazatangira gushyira umuriro ahantu hahurira abantu benshi, kandi ngo bikazakorwa muri uyu mwaka w'ingengo y'imari.

Ati 'Tuzahera kuri santere z'ubucuruzi, ahatangirwa serivisi nko ku biro by'inzego z'ubuyobozi, amashuri, amavuriro, amasoko n'ahahurira abantu benshi bashobora kuwubyaza umusaruro, hakazakurikiraho imidugudu kandi bizatangira muri uyu mwaka w'ingengo y'imari.'

Akarere ka Gatsibo abaturage 47% ni bo bafite umuriro w'amashanyarazi, mu gihe biteganyijwe ko umwaka wa 2024 abaturage bose bazaba bawufite kandi bacana.




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gatsibo-umuriro-w-amashanyarazi-bizejwe-mu-2005-kugeza-ubu-ntibarawubona

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)