- Abo bajura batobora inzu z'abaturage
Umwe mu batuye aho i Nyeranzi utinya kuvuga amazina ye ku bw'umutekano we agira ati 'Hano hari insoresore zigometse kandi zizwi ntabasha kuvuga amazina kuko nzivuze ntarara. Wagira ngo barigenga! Polisi iraza ntigire icyo izikoraho n'abasirikare bikaba uko. Abaturage bo ntibavuga.'
Akomeza agira ati 'Birirwa barya bananywa ku manywa bifashishije amafaranga bakura mu bujura. Bariba ku buryo batobora n'amangazini n'aho abaturage banika imiceri, abaturage bagerageza kubatesha bakabatera amabuye bakiruka, hanyuma bakitwarira.'
Yunganirwa n'umuturanyi we uvuga ko aba bajura bigize indakoreka bajya banatega abantu bavuye mu isoko, bakabambura.
Ati 'Ni abantu bageze muri barindwi. Barazwi rwose n'abayobozi n'abapolisi ndetse n'abasirikare bajya baza kudukoresha inama iyo hari ibyo bakoze byamenyekanye.'
Umusaza uherutse gutemerwa inka, akaba avuga ko nta bandi babikoze uretse bo na we ati 'Ni ukurara bakanda ingo z'abantu. Bariba ihene, bariba ingurube, baratobora amazu. Nanjye ejobundi bantemeye inka, kandi muri iryo joro hari n'umuturage batemeye insina.'
Icyifuzo cy'abatuye hariya i Nyeranzi ni uko bakizwa ziriya nsoresore.
Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara, Jérôme Rutaburingoga, avuga ko baza gukurikirana iby'izo nsoresore.
Ati 'Ndabikurikirana tumenye ibyo ari byo, kuko nta kidasanzwe tuzi muri kariya gace muri iyi minsi'.