Gisagara: Uruganda rw'umuceri rwa Gikonko rwaciwe amande ya miliyoni 2 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rwayaciwe kuri uyu wa Gatanu mu bugenzuzi buri gukorwa n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw'Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA) hagamijwe kureba uko ibiciro by'umuceri byubahirizwa mu makoperative awuhinga no mu nganda ziwutunganya.

RICA ibinyujije kuri Twitter yatangaje ko urwo ruganda rwahanwe kuko rwatwaye umusaruro w'abahinzi nta masezerano rufitanye n'amakoperative yabo ndetse kugeza ubu abahinzi bakaba batarishyurwa amafaranga y'uwo musaruro

Yagize iti 'Uruganda rutunganya umuceri rwa Gikonko rice mu Karere ka Gisagara rwahanishijwe amande ya 2 000 000Frw nyuma y'uko bigaragaye ko rwatwaye umusaruro w'abahinzi nta masezerano rufitanye n'amakoperative yabo ndetse kugeza ubu abahinzi bakaba batarishyurwa amafaranga y'uwo musaruro.'

Ni muri gahunda iri gukorwa n'itsinda ry'abagenzuzi ba RICA aho bari hirya no hino mu turere dutandukanye tw'igihugu bakora ubwo bugenzuzi.

Hashize igihe kitari gito bamwe mu bahinzi b'umuceri bibumbiye mu makoperative, bataka kutishyurwa n'urwo ruganda, aho bagaragazaga ko rubatwarira umusaruro ariko rugatinda kubaha amafaranga ku buryo rimwe na rimwe byabatezaga igihombo no kudahingira igihe.

Urwo ruganda rwasabwe kwihutisha gahunda yo kugirana amasezerano n'amakoperative y'abahinzi no kwishyura umusaruro rumaze gufata.

Mu kurengera umuhinzi w'umuceri, RICA yongeye kwibutsa inganda zitunganya umuceri kugirana amasezerano n'amakoperative y'abahinzi, kuyishyura ku gihe bityo na yo akishyura abahinzi ku gihe.

Uruganda Gikonko Rice rwaciwe amande ya miliyoni 2 Frw
Uruganda Uruganda Gikonko Rice rwasabwe kunoza imikorere

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-uruganda-rw-umuceri-rwa-gikonko-rwaciwe-amande-ya-miliyoni-2-frw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)