Kuri uyu wa Gatandatu muri Cercle Sportif de Kigali hatangijwe ishuri (academy) ryigisha abakiri bato mu mikino itatu irimo umupira w'amaguru (Football), Basketball ndetse na Karate, ishuri ryashinzwe na Rurangayire Guy.
- Abana basaga 90 bamaze kwiyandikisha muri iyi Academy
Ni ishuri ryatangiranye n'abana basaga 90 bari bamaze kwiyandikisha kugera ku wa Gatanu, bakaba bari mu byiciro bitandukanye kuva ku myaka ine kugera ku myaka 17, aho bazajya bigishwa buri munsi nyuma y'amasomo mu minsi y'akazi, ndetse no ku wa Gatandatu ni ku Cyumweru bakazajya bitoza mbere ya Saa Sita.
- Bamwe mu bana batozwa Karate muri SGI-Sports Academy
Umuyobozi w'iyi Academy Guy Rurangayire yatangaje ko intego nyamukuru ari ukuzamura impano z'abana, ariko hagakorwa n'ibindi bikorwa byo gutanga amahugurwa n'anadi masomo afite aho ahuriye na Siporo.
'SGI ni uburyo twatekereje, turitegura kuzamura impano z'abana, ntabwo tuzaba dukora ibyo kuzamura impano gusa, mu minsi iri imbere izajya ikora n'ibindi birimo amahugurwa y'abatoza, uburezi, kwiga gushaka amasoko muri Siporo, gutegura ibirori ndetse n'ibindi'
- Guy Rurangayire watangije SGI-Sports Academy
Umwe mu babyeyi witwa Bizimana Athanase wazanye abana kwiga muri iyi academy, yatangaje ko yabonye itangazo akumva ni ngombwa ko abana be badacikanwa by'ukwihariko aho basanzwe abakunda umupira w'amaguru
Yagize ati 'Nabonye itangazo ko barimo bandika abana numva abana banjye batacikanwa n'ayo mahirwe cyane ko banakunda Football, bazahahurira n'abandi bitume bigira icyo bibazamuraho, ikindi nka Football cyangwa indi mikino hari abo bitunga, cyangwa se bigatuma agira ubuzima bwiza.'
- Bazatozwa n'umupira w'amaguru
Iyi mikino yose izaba itorezwa muri Cercle Sportif de Kigali, aho buri mukino wahawe abatoza b'inzobere bihariye bazajya bakurikirana abana kuva batangiye, buri mwana akazaba afite ifishi igargaza uko yagiye yitwara kuva atangiye gutozwa.
- Bamwe mu bari gutozwa Basketball
Kwiga muri iyi Academy bisaba kwishyura ibihumbi 20 Frws ku kwezi ku mukino umwe, undi wiyongereyo akarenzaho ibihumbi 15 Frws, mu gihe uwishyuye umwaka wose yishyura