Hakenewe imitekerereze mishya izagabanya ikibazo cy'abimukira - Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iki kiganiro, yavuze ko iki kibazo cy'abimukira n'urujya n'uruza kimaze igihe kandi cyagiye kigaruka cyane mu biganiro hagati ya Afurika n'u Burayi, n'ubwo byageze aho bigahagarara. Ni yo mpamvu yavuze ko hakwiye imitekerereze mishya kuri politiki y'urujya n'uruza haba imbere ku mugabane wa Afurika ndetse no hanze yawo.

Yagize ati 'Abanyafurika mbere na mbere bizabaha umutekano nibaramuka bagumye mu bihugu byabo ariko nanone bakoroherezwa kuva mu gihugu kimwe bajya mu kindi, ibi bizatuma ibi bibazo bigabanuka.'

Yanagaragaje ko iki kibazo cyatumye habaho impfu zitari nke z'abafata ingendo ziteye ubwoba, ndetse binongerera imbaraga ubwiyongere bw'ibyaha.

Perezida Kagame yashimangiye ko inzira nziza yo gukemura ibibazo by'abimukira bigomba gushingira ku kubanza gukemura ikibazo cy'icyuho mu kubona igishoro ku muntu, nk'impavu y'ikibazo kiriho ubu.

Yagize ati: 'Uburyo bwiza bw'igihe kirambye ni ugukorera hamwe tugakemura icyuho kigaragara mu kubona igishoro ku muntu, ni ryo shingiro ry'ikibazo kiriho ubu, tukongera gushimangira inshingano zacu mu gutanga ubutabazi kuri ba bandi babukeneye.'

Ku ruhande rwa Minisitiri w'Intebe w'u Bugereki Kyriakos Mitsotakis yavuze ko hakwiye kugira igikorwa mu maguru mashya kugira ngo urubyiruko rw'Abanyafurika mu bihe biri imbere bazishimire kuguma mu bihugu byabo.

Yagize ati: 'Dukeneye kugira icyo dukora ku kigero gishoboka kugira ngo urubyiruko rw'Abanyafurika bagire impamvu zo kuguma mu bihugu byabo ndetse bahabwe iby'ibanze bibafasha.'

Yakomeje avuga ko u Burayi bukwiriye gushyiraho amategeko ahamye ndetse kandi atanga amahirwe. Ndetse ko ibihugu bikwiye kurinda imipaka yabyo bityo hakaba hakwiye kwita ku buryo buhamye bwo kuyirinda.

Perezida Kagame we yavuze ko kugira ngo ibi bizagerweho bakwiye kurebera hamwe neza intandaro itera ubwimukira, anagaragaza ko impamvu y'ingenzi ari ubusumbane mu mahirwe hagati y'imigabane yombi, Afurika n'u Burayi.

Yasoje agaragaza ko urubyiruko rwa Afurika rukwiriye kubaho ubuzima bwiza, butanga umusaruro kandi butekanye haba mu bihugu rukomokamo cyangwa n'ahandi muri Afurika.

Uretse Perezida Kagame na Minisiri w'Intebe w'u Bugereki Kyriakos, iki kiganiro mpaka kandi kitabiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Maroc, Nasser Bourita ndetse nabandi.

Iyi Fondasiyo ya Afurika n'Uburayi n'Amahanga, intego yayo ni ubukangurambaga no kwimakaza ubufatanye nyabwo, bwuzuye kandi butanga impinduka hagati ya Afurika n'u Burayi. Ibi biganiro bikaba bitegurwa mbere y'Inama ihuza Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (EU) n'Umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU), ikaba iteganyijwe hagati muri Gashyantare 2022.




Source : https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/hakenewe-imitekerereze-mishya-izagabanya-ikibazo-cy-abimukira-kagame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)