Hari serivisi z'ubutaka zigiye kujya zitangwa n'abikorera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Hari serivisi z
Hari serivisi z'ubutaka zigiye kujya zitangwa n'abikorera

Abaturage bemeza ko hari serivisi z'ubutaka zibagora kuzibona akenshi bakabihuza n'ubucye bw'abakozi hamwe n'ibikoresho mu nzego za Leta zitanga serivisi z'ubutaka, kuko hari aho usanga nta noteri umurenge ufite bikaba ngombwa ko uwo mu wundi murenge ari we ukora izo nshingano ziyongera ku zo yari afite bityo bikadindiza serivisi zitangwa kandi nyamara hari igihe ntarengwa ziba zigomba kumara.

Mu nama yahuje Ikigo gishinzwe imicungire n'imikoreshereze y'ubutaka, hamwe n'Umujyi wa Kigali ku wa Kane tariki 27 Mutarama 2022, hagaragajwe ko ibijyanye na serivisi z'ubutaka zitanoze, bikaba biterwa n'uko hakoramo abakozi bacye ku buryo inshingano ziba zirenze ubushobozi bwabo, ari naho umuyobozi wungirije w'Umujyi wa Kigali ushinzwe ibikorwa remezo n'imiturire, Dr. Merard Mpabwanamaguru, ahera avuga ko mu gihe cya vuba hari icyo bagiye gukora.

Ati 'Mu gihe cya vuba tugiye gushakisha abakozi kugira ngo uwo muri 'notification' abashe kwita cyane ku bigendanye n'iby'ubutaka. Tugiye gushaka abakozi batanga ibyo byangombwa byo gusana no kuvugurura ndetse n'undi mukozi uzajya ukora ubugenzuzi, aho byibura inshingano uwo umwe yakoraga tugiye kuzishakira abakozi batatu bazigabana, kugira ngo akazi karusheho kugenda neza muri izo serivisi'.

Ikindi ni uko Umujyi wa Kigali ugiye gukemura ibibazo by'ikoranabuhanga, biri muri serivisi z'ubutaka aho bateganya gutanga murandasi yihuta ya 4G, kuri buri mukozi ukora muri serivisi z'ubutaka mu bya notifikasiyo.

Umuyobozi Mukuru w'ikigo gishinzwe imikoreshereze n'imicungire y'ubutaka, Esperance Mukamana, avuga ko Covid-19 yabakomye mu nkokora igatuma imirimo idakorwa neza, kubera ko abakozi batakoraga bose.

Ati 'Icyo rero twiyemeje, ni uko uyu mwaka twatangiye tugiye gukorana bya hafi n'inzego z'ibanze, Umujyi wa Kigali n'intara zose mu gihugu n'uturere, kugira ngo ibyo bibazo byose bishakirwe ibisubizo ariko noneho hari n'ibyo itegeko ry'ubutaka rishya riteganya. Ni ugushyiraho abantu bigenga batanga za serivisi z'ubutaka, nabyo bizaza gukemura ibyo bibazo n'ubwo n'abahari nabo bagomba gukora cyane, kugira ngo abaturage babone serivisi nziza'.

Mu rwego rwo gukemura no kugeza serivisi nziza ku Banyarwanda haranateganywa gusubizaho icyumweru cyahariwe ubutaka kizwi nka 'Land week', kugira ngo hakemurwe ibyo bibazo byose bikigaragara muri serivisi z'ubutaka.




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/hari-serivisi-z-ubutaka-zigiye-kujya-zitangwa-n-abikorera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)