Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Haruna Niyonzima yifuza guhura n'umukuru w'igihugu, Perezida Paul Kagame aho avuga ko hari byinshi yifuza kumubwira kandi azi neza ko hari ibyahita bihinduka muri ruhago y'u Rwanda n'intsinzi ikaboneka.
Intsinzi ku ikipe y'ikipe y'igihugu Amavubi ikomeje kuba inzozi, abanyarwanda benshi bifashe mapfubyi kubera Amavubi, gusa no mu bakinnyi nabo ntabwo bishimye kubona birirwa batukwa ahantu hose n'abanyarwanda kandi nyamara ngo hari icyagakozwe kidakorwa ngo intsinzi iboneke n'abanyarwanda babone ibyishimo nk'ibya 2003 u Rwanda rubona itike y'igikombe cy'Afurika.
Kapiteni w'ikipe y'igihugu, Haruna Niyonzima mu kiganiro One Sports Show aherutse kuvuga ko ibi byose birimo kuba aho abanyarwanda bigunze kubera Amavubi hari umuti wabyo, ngo aramutse ahuye na Perezida Kagame hari ibyo azi yamubwira kandi byakemura byinshi.
Ati 'Navuze akantu abantu basa n'aho bagapinze ariko umunsi nahuye n'umukuru w'igihugu ibyo bintu bizahinduka, nkunda kubisaba cyane (â¦) kubunyuza mu itangazamakuru ntibishoboka, ubwo nintamubona nzabugumana kuko ni ubwanjye ku giti cyanjye.'
Haruna Niyonzima aheruka gutangaza ko bahuye yamutura ibibazo byose biri mu ikipe y'igihugu bituma intsinzi itaboneka.
Uyu mugabo umaze gukinira ikipe y'igihugu imikino myinshi mu mateka yayo aho yakinnye 105, yavuze ko yizeye ko u Rwanda ruzasubira mu gikombe cy'Afurika ariko na none aca amarenga y'uko Perezida w'u Rwanda ari we ufite urufunguzo cyane ko ari we wenyine wasubiza ibintu ku murongo.
Amavubi aheruka mu gikombe cy'Afurika cya 2004, kuva icyo gihe kugeza uyu munsi imyaka 18 irirenze rurota gusubirayo ariko byaranze neza.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/haruna-niyonzima-arifuza-cyane-guhura-na-perezida-kagame