Hatangajwe uko ibirori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 70 umwamikazi Elizabeth amaze ku ngoma bizagenda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ingoro y'Ubwami bw'u Bwongereza, Buckingham Palace, yatangaje ko guhera muri Mutarama kugera muri Nyakanga 2022 hazaba ibikorwa bitandukanye byo kwizihiza iyi sabukuru, gusa ibirori nyir'izina bikazaba guhera ku itariki 2 kugera kuri 5 Kamena 2022.

Nibwo bwa mbere Umwamikazi Elizabeth azaba yizihije yubile y'imyaka amaze ku ngoma atari kumwe n'umugabo we, Igikomangoma Philip, kuko aherutse kwitaba Imana muri Mata 2021 afite imyaka 100.

Iyi yubile itarigeze igirwa n'undi mugore uwo wari wese ku Isi izarangwa n'ibirori bitandukanye birimo ibitaramo bizitabirwa n'ibyamamare n'abahanzi bakomeye ku Isi, hazaba ibirori ku mihanda, imyiyereko y'amafarasi n'abayatwaye, akarasisi ka gisirikare n'ibindi.

Ku itariki 2 Kamena 2022 imijyi n'intara zitandukanye by'u Bwongereza, imirwa mikuru y'ibihugu biba mu muryango wa Commonwealth bizacana amatara yo kwizihiza iyi yubile.

Hazaba kandi amasengesho yo gushimira Imana ku bwa Yubile y'imyaka 70 umwamikazi amaze ku ngoma, akazabera kuri Cathédrale St Paul y'Abangilikani iherereye i Londres kuwa 3 Kamena 2022.

Iyi yubile izarangwa n'amarushanwa yo gukora umutsima (gateaux) uzakoreshwa mu kwizihiza iyi sabukuru ndetse habe n'umusangiro rusange kuwa 5 Kamena uzitabirwa n'abantu 5000 baturutse mu Bwongereza no mu bihugu bya Commonwealth, ari nawo uzakatirwamo umutsima w'uwatsinze amarushanwa.

Abahanzi, ababyinnyi, abanyabugeni, abahanga mu by'ikoranabuhanga, abasirikare, abakinnyi ba filme n'abandi bantu batandukanye babinyujije mu byo bakora, bazakora iserukiramuco bavuga inkuru zaranze ubuyobozi bw'umwamikazi Elizabeth II mu myaka 70 ishize.

Ibi bikorwa byose bizabera mu bice bitandukanye by'u Bwongereza, uretse ibirori by'ingenzi byo kwizihiza iyi sabukuru bizabera mu Murwa Mukuru Londres kuva tariki 2-5 Kamena 2021.

Umwamikazi Elizabeth w'imyaka 95 yimitswe nk'umwamikazi w'u Bwongereza mu 1952 amaze imyaka itanu ashatse umugabo, akaba afite abana bane barimo abahungu batatu n'umukobwa umwe, abuzukuru umunani ndetse n'abuzurukuruza 12.

Hazaba amarushanwa yo gutegura umutsima uzakatwa hizihizwa isabukuru y'imyaka 70. Aha yihizizaga imyaka 60 amaze ku ngoma
Mu 2002 ubwo yizihizaga imyaka 50 amaze ku ngoma
Ni ubwa mbere Umwamikazi azaba agiye kwizihiza isabukuru ye atari kumwe n'umugabo we Prince Philip
Ubwo yizihizaga imyaka 60 amaze ari Umwamikazi w'u Bwongereza
Ubwo yizihizaga imyaka 50 amaze ku ngoma yatwawe mu ntebe ya zahabu yakozwe mu 1762
Umwamikazi Elizabeth II azagira isabukuru y'imyaka 70 amaze ku ngoma
Umwamikazi Elizabeth afite umuryango mugari ugizwe n'abana bane, abazukuru umunani n'abazukuruza 12
Yabyaye abana bane, abahungu batatu n'umukobwa umwe
Yimitswe mu 1952
Yizihiza imyaka 25 amaze ku ngoma



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangajwe-uko-ibirori-byo-kwizihiza-isabukuru-y-imyaka-70-umwamikazi-elizabeth

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)