Ikigo gishinzwe Amashuli Makuru na Kaminuza mu Rwanda [HEC] ari na cyo gishinzwe kureba umwimerere wa dipolome za Kaminuza ziva hanze cyemeje ko impamyabumenyi zitangwa na Atlantic International University nta gaciro zifite kuko iyi kaminuza itemewe n'ikigo cyo muri USA gishinzwe kwemeza kaminuza zitanga amasomo yo ku rwego rwo hejuru.
Ibi HEC yabitangaje nyuma y'itabwa muri yombi ry'uwitwa Dr Egide Igabe ushinjwa inyandiko mpimbano ya PhD.
HEC yavuze ko nubwo hari abo yahaye icyangombwa gihesha agaciro impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi yo hanze (equivalence) bize muri AIU,yataye agaciro kubera aya makuru yavumbuwe bityo abize muri iyo kaminuza batemerewe gukoresha izo mpamyabumenyi.
Ibi bivuze ko Dipolome za Atlantic International University zidafite agaciro.
Tariki ya 6 Mutarama 2022,nibwo RIB yatangaje ko Igabe afungiwe kuri Sitasiyo yayo ya Kicukiro kubera kwiyitirira ko yabonye PhD muri kaminuza ya Atlantic International University (AIU) yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo abone akazi.
Nyuma yo kubona itangazo rya RIB,iyi kaminuza ya Atlantic International University (AIU) ibinyujije kuri Twitter,yemeje ko uyu mugabo witwa Egide Igabe yahasoreje amasomo yamuhesheje impamyabumenyi y'Ikirenga.
Iti'Atlantic International Universiry iremeza ko Dr. Egide Igabe yasoje muri gahunda yacu y'amasomo y'ikirenga (PhD). Aya makuru ashimangirwa n'inyandiko zo mu biro bishinzwe inyandiko za AIU'.
Ubu butumwa bwa AIU bwatumye bamwe mu banyarwanda batangiye kwijundika RIB ko yafashe umuntu kandi afite ibyangombwa ndetse batanga ibitekerezo byinshi.
Icyakora,Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, asobanura ku magambo yatangajwe na AIU yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko urwego avugira rufite impamvu zituma rukurikirana Igabe.
Ati 'RIB ifite impamvu zifatika zituma Igabe Egide akekwaho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano. Dutegereze icyemezo cy'Urukiko.''
Yongeyeho ko uwafashwe na we yiyemereza ko yakoresheje inyandiko mpimbano mu gusaba akazi.
Yakomeje ati 'Igabe na we yiyemerera ko yakoresheje icyangombwa gihesha agaciro impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi yavanywe hanze (equivalence) cy'igihimbano ubwo yasabaga akazi.''