Huye : Abafashwe basengera mu gishanga ngo bumvaga ijwi ry'Imana ribasaba guteranira ahatari mu rusengero #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabivuze nyuma y'uko kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Mutarama 2022, mu Karere ka Huye hafatiwe abantu 78 basengeraga mu gishanga, barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Aba bantu 78 basanzwe ari abakristu mu madini n'amatorere atandukanye aho bafashe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri bari mu gishanga giherereye mu Kagari ka Bukomeye.

Ubwo bafatwaga, bavuze ko bagiye gusengera hari nyuma yo kumva Imana ibahatira kujya guteranira ahantu hatari mu rusengero kandi ko ntaho bari guhera batinyuka gukoza Imana isoni ngo bayisuzugure.

Icyakoze bageze aho bemera ko ibyo bakoze ari amakosa ndetse ko babisabira imbabazi kandi bakarahira ko batazongera kubikora.

Barajwe muri stade ya Huye ubundi bapimwa COVID-19 banacibwa amande y'ibuhumbi bitanu [5 000Frw] basubira mu ngo zabo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire yagiriye inama aba baturage kujya basengera ahantu bemewe cyangwa buri wese agasengera aho ari cyane ko buri wese avuga ko aba asengera ikibazo afite.

Ati 'Kuko bo bavuga ko bagiye gusenga bakurikije buri muntu ikibazo afite ati 'reka niherere nge gusenga ikibazo gikemuke' ariko nigekemukira mu mashyamba no mu rugo cyakemuka aho uri hose usenze cyakemuka.'

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukura, Ngabo Fidèle, yavuze ko abafashwe bakoze ikosa ryo gusengera ahatemewe no kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Ati 'Aho hantu bari bari ntabwo hemewe gusengerwa, ahantu hemewe gusengerwa ni mu nsengero zahawe uburenganzira birazwi.'

Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko aba bafashwe ku bufatanye bw'inzego z'ibanze n'iz'umutekano.

Ati 'Ni abantu barenga ku mabwiriza bagakora ibitemewe kandi ubuyobozi bubasaba kubahiriza amabwiriza n'ubuzima bugakomeza, ibi birimo birakorwa biraturuka ku musaruro inzego z'ibanze twashyizemo dufatanyije n'iz'umutekano. Ni ukugerageza kureba abo bose barenga ku mabwiriza.'

Yakomeje asaba abaturage gukaza ingamba zo kwirinda ndetse n'ugize ibimenyetso akihutira kwipimisha mu kwirinda gukwirakwiza iki cyorezo.

Ati 'Covid-19 irahari n'imibare ituruka mu bipimo biba byafashwe niyo mpamvu dushishikariza buri muturage wese kuba yakwirinda na mugenzi we, abafite ibimenyetso bose bakipimisha.'



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Huye-Abafashwe-basengera-mu-gishanga-ngo-bumvaga-ijwi-ry-Imana-ribasaba-guteranira-ahatari-mu-rusengero

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)