Huye: Abana basaga 900 bavuye mu ishuri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Mutarama 2022, yatangaje ko hatangiye gahunda yihariye yitwa 'Back to School' yo kubarura abana bataye ishuri no kubashakisha kugira ngo hasuzumwe ibyabateye kurivamo bikemurwe basubire kwiga.

Ati 'Igihembwe cya mbere gisozwa hari abana basaga 300 bagaragaye mu cyiciro cy'amashuri yisumbuye n'abana basaga 600 mu cyiciro cy'amashuri abanza bavuye mu ishuri. Bagaragaye muri gahunda y'ubukangurambaga twatangiye yo gusubiza abana mu ishuri.'

Yakomeje avuga ko ahanini abana bavuye mu ishuri kubera ingaruka zishingiye ku cyorezo cya Covid-19.

Ati 'Icyo dukora ni ugushaka ikibazo cyatumye umwana ava mu ishuri kugira ngo tumenye uko tugikemura. Hari ababuze amakaye, amafaranga yo kujya ku ishuri n'ibindi.'

Sebutege yavuze ko hari n'abana batsindira kujya kwiga mu bigo by'amashuri bibacumbikira, ababyeyi babo bakabura ubushobozi ariko icyo gihe babagira inama yo ku bajyana mu mashuri y'uburezi bw'ibanze bw'imyaka 12 kuko nayo ari meza kandi yigisha neza.

Yatanze urugero ku Rwunge rw'Amashuri rwa Mpaza mu Murenge wa Kinazi, avuga ko ruri mu mashuri yatsinze neza mu Karere ka Huye, bityo ko ababyeyi bakwiye guhindura imyumvire ku mashuri y'uburezi bw'ibanze bw'imyaka 12.

Ati 'Ni ishuri riri mu mashuri yatsinze neza mu Karere ka Huye kurusha n'amwe mu mashuri acumbikira abana. Ni ngombwa ko ababyeyi bumva ko nta mwana ukwiye kuva mu ishuri, icyo duhora tubabwira ni uko uwagira ikibazo wese yagana ubuyobozi kigakemurwa.'

Umwe mu bangavu watewe inda imburagihe wo mu Murenge wa Tumba aherutse kugana ubuyobozi bw'Akarere ka Huye asaba ko yafashwa gusubira mu ishuri kuko umuryango we wamutereranye.

By'umwihariko mu bangavu bari munsi y'imyaka 18 bagera kuri 71 batewe inda imburagihe bava mu ishuri, abagera kuri 54 bagiye gusubira kwiga.

Abana basaga 900 bo mu Karere ka Huye bavuye mu ishuri
Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, yatangaje ko hatangiye gahunda yihariye yo gusubiza abana mu ishuri

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-abana-basaga-900-bavuye-mu-ishuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)