I Huye hatangirijwe ubufatanye mpuzamahanga bwitezweho kunoza imyigishirize ikoresheje ikoranabuhanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyo bigo birimo Ishuri Rikuru ry'Abaporotesitanti mu Rwanda (PIASS), Kaminuza yo muri RDC yitwa ULPGL-Goma n'ibigo bitatu bifite amashuri mu nshingano ari byo Inama y'Abaporotesitanti mu Rwanda (CPR), Itorero ry'Ababatisita muri Afurika (CBCA- Goma) n'Ihuriro ry'Amatorero ya Gikirisitu muri Congo (ECC/Sud Kivu).

Buri kimwe muri ibi bigo uko ari bitatu gifitemo amashuri kuva ku y'incuke kugeza ku yisumbuye ndetse na paruwasi ebyiri.

Amasezerano y'ubwo bufatanye yasinywe ku wa Gatanu, tariki ya 14 Mutarama 2022, muri PIASS mu Karere ka Huye.

Umuyobozi Mukuru wa PIASS, Prof Eliseé Musemakweli, yavuze ko batekereje uwo mushinga w'ubufatanye mu gukoresha ikoranabuhanga mu burezi no kuriteza imbere nyuma y'aho icyorezo cya Covid-19 kigaragaye kigahagarika ibikorwa byinshi birimo no kwigisha.

Ati 'Uyu mushinga wavutse aho tugiriye muri iki kibazo cya Covid-19 twibaza ukuntu uburezi bwacu bugiye kumera, kuko muzi ko Guverinoma yacu yafashe icyemezo ko dutangira kwigisha dukoresheje ikoranabuhanga. Rero twibajije no mu Karere k'Ibiyaga Bigari muri rusange uko duhagaze n'uko turi kurwana n'iki cyorezo kugira ngo ireme ry'uburezi bwacu ridatakara.'

Yakomeje avuga ko muri ubu bufatanye bazunguka kubona ibikoresho by'ikoranabuhanga byo ku rwego rwo hejuru ku buryo biteze ko bizabafasha kubona uruhushya rwo gutangira kwigisha amasomo bakoresheje ikoranabuhanga.

Ati 'Tugiye kubona ibikoresho bizadufasha kugira ikoranabuhanga rihanitse, ikindi tugiye kongera ingufu za internet kandi tugiye kongera amahugurwa y'abarimu bacu bose kugira ngo rya koranabuhanga dukoresha mu burezi ribe ryuzuye.'

Indi nyungu PIASS yiteze muri ubwo bufatanye ni uko bizayibashisha gusaba mu Nama Nkuru y'Amashuri Makuru mu Rwanda (HEC) uburenganzira bwo kwigisha bakoresheje ikoranabuhanga (Online Teaching).

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya ULPGL- Goma, Prof Wasso Misona Joseph, yavuze ko kwigisha bakoresheje ikoranabuhanga bizabafasha kongera umubare w'abanyeshuri no gukora ubushakashatsi bwimbitse.

Ati 'Iri koranabuhanga rizadufasha kongera umubare w'abanyeshuri twigisha kandi bibafashe no gukora ubushakashatsi kuko ibibafasha kubikora neza bizaba bihari.'

Perezida wa ECC/Sud Kivu), Musenyeri Prof Levi Ngangura Manyanya, yavuze ko iryo koranabuhanga rizabafasha mu ngeri zitandukanye zirimo gukora ubukangurambaga ku bantu uko bakwiye kwitwara mu bihe nk'ibi bidasanzwe bya Covid-19 no kudahagarika imirimo.

Yavuze ko by'umwihariko bazatangira gutoza abana biga mu mashuri y'incuke gukoresha ikoranabuhanga.

Ati 'Iyo tuvuga ikoranabuhanga ntabwo ari ukuryigisha abantu bakuru gusa ahubwo duhera ku bana bakiri bato kugira ngo twubake umuntu wuzuye.'

Ayo masezerano y'ubufatanye azamara imyaka itatu y'igerageza hanyuma nibabona umushinga uri kugenda neza bongere igihe n'umubare w'amashuri.

Uwo mushinga witwa Resilience of educational institutions through digitalisation â€" A reaction to COVID-19 (ReDiCo) in Great Lakes Region (Pilot Phase) watewe inkunga n'umuryango witwa 'Bread for the World' wo mu Budage, wose washowemo asaga miliyali imwe y'amafaranga y'u Rwanda kandi kuri ubu uyoborwa na Kaminuza ya PIASS.

I Huye hatangirijwe ubufatanye bwitezweho kunoza imyigishirize hakoreshejwe ikoranabuhanga guhera mu mashuri y'incuke
Prof Elise Musemakweli (ibumoso) na Prof Wasso Misona Joseph mu ifoto y'urwibutso
Umuyobozi Mukuru wa PIASS, Prof Eliseé Musemakweli, yavuze ko batekereje umushinga w'ubufatanye mu gukoresha ikoranabuhanga mu burezi mu guhangana n'ingaruka za Covid-19
Perezida wa ECC/Sud Kivu), Musenyeri Prof Levi Ngangura Manyanya, yavuze ko ikoranabuhanga rizafasha mu gukora ubukangurambaga ku myitwarire ikwiye mu gihe cya Covid-19
Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y'ubufatanye bafashe ifoto y'urwibutso
Biyemeje guteza imbere ikoranabuhanga mu bigo byabo kugira ngo ibikorwa byabo bijyane n'igihe

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-huye-hatangirijwe-ubufatanye-mpuzamahanga-bwitezweho-kunoza-imyigishirize

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)