Ibarura rusange rya Gatanu rizaba muri Kanama uyu mwaka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Ibarura rusange rya Gatanu rizaba muri Kanama uyu mwaka
Ibarura rusange rya Gatanu rizaba muri Kanama uyu mwaka

Umuyobozi w'Ishami rishinzwe amabarura muri NISR, Habarugira Venant, yatangarije RBA dukesha iyi nkuru, ko mu barimu bigisha mu mashuri abanza bangana n'ibihumbi 62 basabye kuzifashishwa muri iryo barura rusange ry'abaturage, hazatoranywamo abangana n'ibihumbi 28, bakazajya mu ngo zose zo mu gihugu.

Habarugira Venant avuga ko abo barimu bazakora ubukarani bw'ibarura bazakoresha ikoranabuhanga rya NISR rizashyirwa muri telefone zigezweho (smart phones), rikazihutisha gukusanya ibyavuye hirya no hino mu gihugu.

Habarugira yagize ati 'Mu mabarura y'ubushize twakoreshaga impapuro, amakuru yazaga hano ku Kigo cy'Ibarushamibare tukagira umwanya nk'amezi atandatu yo kwinjiza amakuru ari ku mpapuro muri mudasobwa, bigatwara n'ikindi gihe cyo kuyatunganya mu buryo bwa gihanga kugira ngo havemo imibare itangazwa, ariko ubu nyuma y'amezi abiri cyangwa tatu (mu kwa 12 tuzaba twatanze imibare)'.

Mu bibazwa abantu bagize urugo hari ukumenya umubare w'abarugize, igitsina, imyaka y'ubukure buri wese afite, ibyo bakora, imiterere y'inzu batuyemo, ibikoresho byifashishwa mu mirimo yabo ya buri munsi n'ibindi bijyanye n'imibereho ya buri munsi.

Ibarura rusange rya kane riheruka ryo mu mwaka wa 2012, hari abafite ubumuga bavugaga ko ryaba ryarabasimbutse bigatuma igenamigambi ry'Igihugu ribafata nk'abadahari.

Umunyamabanga Nshingwabikrowa w'Inama y'Igihugu y'Abafite Ubumuga (NCPD), Emmanuel Ndayisaba, avuga ko umuntu wese ufite ubumuga, aho azaba ari hose azagerwaho agasubiza ibibazo bituma bamenya umubare wa nyawo w'abantu bafite ubumuga ndetse n'ubukana bw'ubumuga buri wese afite.

Yagize ati 'Harimo n'andi makuru tuzabasha kumenya ajyanye n'imibereho y'abantu bafite ubumuga muri rusange, ibyiciro by'ubudehe babarizwamo, ibyo rero bizatuma tubasha kuba twategura neza igenamigambi ry'abantu bafite ubumuga ndetse n'izindi nzego z'igihugu ziryifashishe'.

Ikigo cy'Ibarurishamibare kivuga ko buri rugo rwose mu Rwanda (cyangwa n'ikigo kiraramo abantu) ruzabazwa abantu barurayemo mu ijoro ryo kuri Asomusiyo (tariki 15 Kanama 2022 bucya ari ku itariki 16 z'uko kwezi).

Icyo gihe abanyeshuri bazaba bari mu biruhuko, haba ari n'igihe cy'impeshyi ku buryo benshi mu baturage baba bari mu ngo zabo batazindukiye mu mirimo y'ubuhinzi.

Imibare y'Abaturarwanda ikigenderwaho kugeza n'ubu ni iyo mu Ibarura rusange ryakozwe mu myaka 10 ishize (muri 2012), yagaragazaga ko u Rwanda rwari rutuwe n'abantu 10,515,973 (ariko ubu ikigereranyo gitekerezwa ni uko haba hariyongereyeho abaturage hafi miliyoni eshatu).

Ibarura Rusange ryo muri uyu mwaka wa 2022 rizaba ribaye irigira gatanu kuva u Rwanda rwabaho, nyuma y'andi mabarura yagiye akorwa mu myaka ya 1978, 1991, 2002 na 2012.




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ibarura-rusange-rya-gatanu-rizaba-muri-kanama-uyu-mwaka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)