Umukobwa w' Umwongerezakazi witwa Chloe yahishyuye ko akorera ibihumbi 2 by' amayero buri joro ayakuye mu mwuga akora utavugwaho rumwe wo gushimisha abagabo cyangwa uburaya.
Uyu mukobwa w' imyaka 21 amaze imyaka ine akora uburaya mu Bwongereza. Yabutangiye afite imyaka 17 ubwo yari arangije amashuri yisumbuye.
Chloe , ikinyamakuru cyo mu Bwongereza cyamusanze mu cyumba cyimwe muri hoteli zo mu mujyi wa London. Yari afite igikapu cyuzuyemo udukingirizo, ibikinisho bikoreshwa ubusambanyi, amavuta akoresha mu mwuga, n' ibinini bituma adasama.
Uyu mukobwa uvuga ko atewe ishema n' akazi akora, avuga kandi ko buri joro yinjiza ibihumbi 2 by' amayero hafi miliyoni 2 mu manyarwanda .uyu mwari ngo aryamana n' abagabo b' abakire biganjemo abanyamahanga. Nubwo aba afite udukingirizo ngo hari ubwo umukiriya yanga gukoresha agakingirizo ngo icyo gihe igiciro kiyongeraho amayero 50.
Uyu mukobwa avuga ko yumva ari umukobwa nk' abandi kuko ngo abakobwa bose bagira igitsina ati 'Buri wese agira igitsina, kuba nsha abantu amafaranga ku cyanjye ntabwo bingira umuntu utandukanye n' abandi'.
Chloe avuga ko mbere y' uko atangira gukora uburaya nk' umwuga yari asanzwe asambana, ngo kuba asigaye abikora bikamwinjira amafaranga yumva bimuteye ishema.
Avuga ko uburaya yabutangiye abwigishijwe n' urubuga indaya zigurishirizaho. Urwo rubuga ntabwo rwita kukuvuga ngo umukobwa ntarageza ku myaka y' ubukure. Yakuze ari umwana mwiza warezwe neza ariko nyuma byaje guhinduka yisanga akora uburaya.
Mu minsi ibiri yari amaze mu mujyi wa London , ubwo yaganiraga n' itangazamakuru yari amaze kuryamana n' abagabo 12. Ibihumbi 2 by' amayero yavuze ko akorera buri joro ni impuzandengo kuko hari igihe akorera ibihumbi 6 by' amayero ijoro rimwe.
Source : https://yegob.rw/ibidasanzwe-wamenya-ku-mukobwa-windaya-ukorera-miliyoni-2-ku-munsi/