Ibihangano byo hambere bigiye gushyirwa mu ik... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu nshingano Inteko y'Umuco ifite harimo izo gushakisha, kwakira, gukusanya no kubungabunga kopi z'ibihangano byakorewe mu gihugu ndetse n'ibikivugaho byatangarijwe mu mahanga.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mutarama 2022, Inteko y'Umuco yasohoye itangazo rihamagarira abahanzi bafite ibihangano byahanzwe hambere kubiyishyikiriza, kugira ngo bafashwe kubishyira mu ikoranabuhanga rigezweho.

Inteko y'Umuco ivuga ko ibi bireba abahanzi ba muzika, federasiyo ya muzika, federasiyo ishinzwe iterambere ry'ubuhanzi nserukarubuga, abasizi n'abandi Banyarwanda muri rusange bafite ibihangano by'indirimbo n'imivugo 'byahanzwe mu gihe cya kera'.

Ni ukuvuga mu gihe cya gikoroni na nyuma yaho bishobora kuba biri kuri Radio Kaseti, Videwo kaseti, turune disike (tourne disque) n'ibindi biri ku bikoresho bya kera.

Aba barashishikarizwa kubishyikiriza Inteko y'Umuco, kugira ngo bishyirwe mu buryo bw'ikoranabuhanga rigezweho.

Inteko y'Umuco ivuga ko iyi 'gahunda igamije kugira ngo ibi bihangano bizasakazwe n'inkoranyabitabo y'igihugu, bibungabungwe ku nyungu z'abariho ubu no mu gihe kizaza, kandi bibyazwe umusaruro ku nyungu z'abahanzi, abasizi, n'abasigaranye irage ry'ibyo bihangano ndetse no ku gihugu muri rusange.'

Ibi bihangano bizatangira kwakirwa kuva tariki 20 Mutarama 2022 kugeza tariki 20 Kamena 2022.

Mu Ukwakira 2021, u Bubiligi bwasubije u Rwanda imbyino n'indirimbo bisaga 4000 byafashwe mu bihe bitandukanye, guhera mu mwaka wa 1950 kugeza mu mwaka wa 2000.

Izi ndirimbo ziri mu buryo bw'ikoranabuhanga ry'amajwi, kuzihererekanya mu bantu bizaba byoroshye.

Umuyobozi Mukuru w'Inteko y'Umuco, Ambasaderi Robert Masozera avuga ko ari umurage wasubijwe bene wo. Ati 'Ni Umurage wagaruriwe benewo, ku bahanzi harimo isôoko y'inganzo, ku bashakashatsi harimo isôoko y'amateka n'ubumenyi rusange, n'undi Munyarwanda wese wazifuza kuko ni ingeri y'ubuhanzi irimo indangagaciro nyinshi.' Ibihangano byahanzwe mu gihe cya kera bibitswe ku bikoresho by'ikoranabuhanga ryo hambere bigiye gushyirwa mu ikoranabuhanga rishya

Inteko y'Umuco yashishikarije abahanzi kuyishyikiriza ibihangano byo ha mbere babitse ngo bibikwe mu ikoranabuhanga rigezweho ku nyungu z'abariho ubu no mu gihe kizaza



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113657/ibihangano-byo-hambere-bigiye-gushyirwa-mu-ikoranabuhanga-rigezweho-113657.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)