Ibihugu bihuriye ku rugomero rwa Rusumo bigiye gusaranganywa miliyoni 15$ zo kongera ibikorwaremezo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byemejwe mu ntangiriro z'iki Cyumweru ubwo abayobora Intara zikora kuri uru rugomero barusuraga hagamijwe kureba aho imirimo yo kurwubaka igeze.

Mu bayobozi barusuye baturutse mu Burundi harimo Guverineri w'Intara ya Muyinga, Jean Claude Barutwanayo n'uw'Intara ya Kirundo Albert Hatungimana. Ku ruhande rw'u Rwanda hitabiriye Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, mu gihe ku ruhande rwa Tanzania hitabiriye Col. Charles Mbuge.

Uretse aba bayobozi hanitabiriye abayobozi b'uturere twa Giteranyi, Busoni, Kirehe, Ngoma na Ngara nka tumwe mu twubatswemo ibikorwaremezo bitandukanye bigamije iterambere ry'umuturage.

Nyuma yo gusura ibikorwa bitandukanye biri kubakwa bizatuma uru rugomero rutanga umuriro ungana na megawati 80 zizasaranganywa ibi bihugu bitatu, babwiwe ko imirimo igeze kuri 86% bikaba biteganyijwe ko uyu mwaka uzasiga imirimo irangiye neza ndetse rwanatangiye gutanga amashanyarazi.

Aba bayobozi kandi babwiwe ko buri gihugu cyagenewe miliyoni eshanu z'amadorari agamije kongera ibikorwaremezo mu turere twegereye uru rugomero basabwa kongera ibikorwaremezo bari bakoze.

Ku ruhande rw'u Rwanda aya mafaranga akazakoreshwa mu turere twa Kirehe na Ngoma aho buri kamwe kazahabwa miliyoni 2,5$.

Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno yabwiye IGIHE ko aya mafaranga bagiye kuyakoresha mu kubaka umuhanda wa Kigarama-Musaza ubahuza n'Akarere ka Ngoma, uwo muhanda ngo ukaba ufite ingengo y'imari ingana na miliyari 5,5 Frw izigera kuri 2,5 bazahabwa n'uyu mushinga akaba ariyo bazakoresha andi atangwe na Leta binyuze muri RTDA.

Ku ruhande rw'Akarere ka Ngoma, Umuyobozi w'Akarere, Niyonagira Nathalie, yavuze ko bo amafaranga bazahabwa azubaka ibikorwaremezo birimo ibigo nderabuzima bibiri n'amasoko.

Ati "Tuzubaka isoko rya Gafunzo, ibigo nderabuzima bibiri harimo icya Kazo n'icya Karembo kuko nta bigo nderabuzima byari biri muri iyo mirenge, hari n'andi masoko ya Karembo n'irya Rukira tuzubaka ndetse tunubake ikigo cy'urubyiruko rwa Ngoma kuko aho bakoreraga ntabwo hameze neza."

Imirimo yo kubaka uru rugomero rwa Rusumo yatangiye mu 2017, yagombaga gusozwa mu 2020 ariko igenda idindira bitewe na ba rwiyemezamirimo bagiye bagira imbogamizi zirimo n'icyorezo cya COVID-19 cyatumye batabona ibikoresho.

Ibihugu bihuriye ku rugomero rwa Rusumo bigiye gusaranganywa miliyoni 15$ zo kongera ibikorwaremezo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibihugu-bihuriye-ku-rugomero-rwa-rusumo-bigiye-gusaranganywa-miliyoni-15-zo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)