Ibipine bishaje byahesheje Uzuri K&Y yashinzw... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tommy Hilfiger iri mu biganza bya kompanyi ikomeye mu bijyanye n'imyambaro, yatangaje Lalaland na Uzuri K&Y nk'abegukanye amarushanwa azwi nka 'Tommy Hilfiger Fashion Frontier Challenge'.

Aya marushanwa yashyizweho hagamijwe gufasha abahangamideli bo hirya no hino ku isi, bafite ibitecyerezo byiza byakinjizwa mu ruganda rw'imideli ku isi.

Iki gikorwa kikaba cyarabaye hifashishijwe ikoranabuhanga hagati ya tariki 12 na 13 Mutarama 2022, aho abagera kuri 6 bari babashije kugera mu cyiciro cya nyuma basobanuye ibikorwa byabo imbere y'akanama nkemurampaka.

Abatsinze bakaba bazagabana amayero ibihumbi 200 bivuze arenga miliyoni 200Frw mu manyarwanda, bakazanahabwa ubujyanama n'inararibonye za Tommy Hilfiger na INSEAD rimwe mu mashuri akomeye mu bijyanye n'ubucuruzi ku isi.

Bakaba kandi bahise baca icyanya mu bayobozi ba gahunda ya INSEAD y'ibijyanye no guhuriza hamwe abantu,  umuco n'ibitekerezo bishya no kunoza ibiriho.

Abagera kuri 430 nibo bari bahatanye baturuka mu bihugu 22 byo hirya no hino ku isi, aho bari baratanze ibitecyerezo byabo muri Mutarama 2021.

Uyu mwaka nabwo amarushanwa akaba ateganijwe kuri ba rwiyemezamirimo b'abahanga, bari kurushaho gukora ibikorwa bifitiye akamaro umuryango mugari batuyemo barushaho guteza imbere uruganda rw'imideli.

Mu busanzwe Lalaland, ikomoka mu gihugu cya Netherlands. Yifashisha ubuhanga ndengakamere buzwi nka AI, bufasha umuguzi wifashisha ikoranabuhanga mu guhaha imyambaro kuba yabasha kugura umwambaro umubereye kandi ujyanye n'uko ateye, yabanje kureba uko yaba ameze awambaye.

Mu gihe Uzuri K&Y ari ikompanyi ijyanye n'igihe y'abanyarwanda imaze kwamamara mu gukora inkweto zikomeye kandi nziza, zikoze mu mapine ashaje zikaba zikorwa n'urubyiruko rwaboneye umugisha mu bitecyerezo bya Kevine Kagirimpundu na Ysolde Shimwe.

Lalaland na Uzuri K&Y nizo zahize izindi. Zizagabana ibihumbi 200 by'amayero asaga miliyoni 200Frw

Umuyobozi wa Uzuri K&Y, Kevine Kagirimpundu

Uzuri yegukanye miliyoni zirenga 100Frw mu marushanwa ya Tommy

Gukomera kw'inkweto za Uzuri bituma igirirwa icyizere n'abanyarwanda n'abanyamahanga benshi

Abantu b'ingeri zose bisanga mu bikorwa bya Uzuri

Shimwe na Kagirimpundu bashinze Uzuri K&Y




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113541/ibipine-bishaje-byahesheje-uzuri-ky-yashinzwe-nabanyarwandakazi-2-kwegukana-miliyoni-ziren-113541.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)